Amerika ntizemera ko Israel na Ukraine bitsindwa intambara birimo kurwana- Perezida Joe Biden

Perezida w’Amerika Joe Biden yatangaje ko atazemera ko Uburusiya butsinda Ukraine ndetse na Israel itsindwa intambara irimo irwana n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine.

Ibi Perezida Biden yabitangaje mu ijambo yagejeje ku baturage ba Amerika tariki 20 Ukwakira 2023 yavugiye mu biro bye yagarutse ku ntambara Uburusiya burwana na Ukraine ndetse niyo Israel irwanamo n’umutwe wa Hams muri Palestine ko Amerika izafasha ibi bihugu kuyirwana bakayitsinda.

Mu mbwirwaruhame ye Perezida Biden yavuze ko umutwe wa Hamas n’Uburusiya bombi ari ibibazo bibiri bitandukanye ariko bifite icyo bihuriyeho kuko bose bashaka gusenya ubwigenge bw’abaturanyi babo.

Ati:"Hamas na Perezida Putin bahagarariye ibikorwa by’iterabwoba nubwo ari ibihugu bitandukanye, ariko hari icyo basangiye bombi bashaka gusenya ubwigenge bw’abaturanyi babo”.

Inkunga ikenewe yo guha igihugu cya Ukraine na Israel igera kuri muliyari 100 z’amanyamerika.

Perezida Biden yongeyeho ko Amerika izaha Israel intwaro zose zizayifasha kubona uburyo bwo kurinda abaturage bayo.

Avuga ati: "Kubw’umutekano w’igihugu cya Amerika, ni ngombwa ko dukora ibishoboka byose Israel na Ukraine bigatsinda.

Perezida Biden yavuze ko mu gihe Perezida w’Uburusiya Vladimir Putine ataba ahagaritse inyota n’inzara by’intambara bigaragara ko yifuza kutazigera ahagarara atarigarurira Ukraine yose ayigaruriye.

Ati"Tudahagaritse ibikorwa by’intambara bya Perezida Putine n’umugambi we wo gushaka kwigarurira Ukraine, ntazagarukira kuri Ukraine gusa”.

Perezida Biden yanavuze ko umutwe wa Hamas wakoze ikintu kibi kitigeze kibaho ku Isi cyo kurasa kuri Israel ndetse no gushimuta abaturage b’Abasivile baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku isi hose babaga muri Israel.

Ati “Nta kindi kintu kihutirwa kuruta ubuzima bw’Abanyamerika bafashwe bugwate na Hamas”.

Perezida Biden yagaragaje ko intambara zombi yaba iya Ukraine na Israel bifite ibisobanuro bimwe igihe bazaba bazitsinze ngo bizaba bisobanuye ubusugire n’umutekano by’Amerika.

Perezida Joe Biden yavuze ko ubu Amerika ikomeye kurusha igihe cyose yabayeho ndetse ngo iracyari urumuri rw’isi kandi ngo niko bizakomeza iteka ryose.

Ati “Ntituzareka abanyapolitike b’abanyagitugu n’abarakare ngo bihe gufata inshingano z’igihugu nk’Amerika niyo mpamvu Amerika itazigera ireka ngo Hamas na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya gutsinda izi ntambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka