Ameki Color yatangiye gufasha abasiga amarangi kuba abanyamwuga

Uruganda rukora amarangi n’ibikoresho bw’ubwubatsi mu Rwanda, Ameki Color, rwahagurukiye gufasha abasiga amarangi kugira ubumenyi mu gusiga amarangi no kuba abanyamwuga kuko byagaragaye ko kuba hari abasiga amarangi nabi bigira ingaruka kubasigisha amarangi.

Jean Paul Kayitare,, ushinzwe byo ibikorwa muri Ameki Color, avuga ko bafite gahunda zo gukora ibintu bifite ubwiza kandi byujuje ubuziranenge, ariko kuba bikoreshwa n’abantu badafite ubumenyi budahagije bishobora gutera ikibazo kandi ubwo bwiza ntibugere kubasigisha amarangi ari bo bayagura.

Bamwe mu bakora akazi ko gusiga amarangi barimo guhugurwa n'AMEKI Color.
Bamwe mu bakora akazi ko gusiga amarangi barimo guhugurwa n’AMEKI Color.

Kayitare avuga ko badatanga amahugurwa mu gusiga amarangi gusa, ahubwo bari gufasha n’ Abanyarwanda guhanga mu guhanga imirimo.

Yagize ati “Abenshi turi guha ubumenyi, bakorera Rubavu no mu Mujyi wa Goma, urumva ko bitanga akazi kandi twifuza no gutanga ubumenyi ku buryo Umunyarwanda yava mu Rwanda akajya no mu bindi bihugu agasiga amarangi bikishimirwa kandi byafasha uruganda rwacu kongera amaboko.”

Mu biganiro gahati ya Ameki Color n’abasiga amarangi bagaragaje ko hari amarangi bakenera gukoresha ariko ntibayabone, ubuyobozi bw’Ameki Color bubwira ko busanganywe abantu bacuruza ibicuruzwa by’Ameki Color mu Karere ka Rubavu bagera kuri 20 kandi bagiye kongera ubushobozi no mu tundi turere kugira ngo abasiga amarangi bashobore kubona ibicuruzwa bashaka.

Bamwe mu bakora akazi ko gusiga amarangi barimo guhugurwa n'AMEKI Color.
Bamwe mu bakora akazi ko gusiga amarangi barimo guhugurwa n’AMEKI Color.

Kuba hari abakeneye gusiga amarangi bijyanye n’igihe, Kayitare avuga ko uko uruganda rwongera ibikorwa n’ikoranabuhanga rwifuza no gufasha abasiga amarangi kujyana n’iryo koronabuhanga ku buryo mu Rwanda haba abahanga mu gusiga amarangi aho gushaka abanyamahanga.

Abasiga amarangi bo mu Karere ka Rubavu ubu bamaze gushinga ishyirahamwe ribarizwamo abarenga 80 bakaba bavuga ko bishimiye gutekerezwaho.

Niyibizi Jean Pierre alias Kiberwa ,ukuriye abasiga amarange mu Karere ka Rubavu, avuga ko amarangi y’Ameki Color ari meza kandi yigaragaraza kuko afite uburambe. Ngo bishimiye kuba ibatekerezaho mu kubaha ubumenyi mu kunoza akazi bakora.

Niyibizi avuga ko bidasanzwe ko abakora ibicuruzwa bahura n’ababikoresha, ariko ngo Ameki Color isanzwe ibatekerezaho ikabaha ibikoresho ndetse ikabongerera ubumenyi no kuganira na bo kugira ngo imikoranire igende neza.

Nyuma y'aya mahugurwa yo gusiga amarangi neza ngo biteguye kwagura isoko no gutanga serivisi nziza.
Nyuma y’aya mahugurwa yo gusiga amarangi neza ngo biteguye kwagura isoko no gutanga serivisi nziza.

Amarangi y’Ameki Color ngo akoreshwa mu Rwanda no mu mahanga. Abayakoresha bavuga ko nibamenya kuyakoresha neza bizatuma bagura isoko kuko mu Mujyi wa Goma 30% by’amarangi akoreshwa ari aya Ameki Color.

Gusiga amarangi mu Karere ka Rubavu bitanga akazi ku rubyiruko rwinshi rutashoboye kurangiza amashuri, ku buryo mu bayasiga harimo n’abagore.

Batamuriza Anitha amaze imyaka ibiri asiga amarangi ndetse akabikorana n’umugabo we, avuga ko yabikoze kuko yasanze hari n’abagore b’abafundi kandi ari akazi akora kagatunga umuryango.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Ameki color uje urigisubizo
Kubantu basiga amarangi ndetse nababyifuzabose imiryango ndumva ifunguye
Iyaba inganda zose zakoraga gutya urubyiruko nabanyarwanda muri Rusange
Bategura ejo habo heza kubwange mpisemo uyu mwuga
Nubwo Hari nibindi byinshinzi ariko nawo ngiye
Kuwongeraho ntawamenya ejo murakoze!

Kubwimana Noel yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

Ibi ameki ikora nibyiza cyane kuko bizafasha guteza imbere umwuga wabo no kwiteza imbere muri rusange

Thomas yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka