Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yasuye Kigali Today Ltd
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yasuye Kigali Today Ltd muri gahunda yo gutsura umubano w’igihe kirekire iki kinyamakuru gisanzwe gifitanye na Ambasade.
Hamwe n’itsinda ayoboye, Ambasaderi Xuekun yamurikiwe abakozi ba Kigali Today bakorera mu mashami atandukanye arimo KT Radio, KT Press, Kigali Today Web, ndetse n’ishami ry’amajwi n’amashusho (Multimedia).
Ambasade y’Ubushinwa isanzwe ifasha abanyamakuru ba Kigali Today mu kongera ubumenyi mu itangazamakuru.
Ibi binyuzwa mu guha buruse yo kwiga muri Kaminuza zo mu Bushinwa abanyamakuru, mu byiciro binyuranye.
Umwe mu bayobozi ba KigaliToday Dan Ngabonziza,yagize ati: “Uhereye mu mwaka wa 2019, nibwo habaye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye, akubiyemo gukorana n’ikigo cya Kigalitoday ndetse n’Ubushinwa”.
Ambasaderi yishimiye kuba igiye kurushaho kwagura imikoranire na Kigali Today, aho abanyamakuru bazarushaho kujya mu Bushinwa kwihugura mu bumenyi butandukanye cyane ko iki gihugu cyateye imbere mu ngeri zose.
Ngabonziza avuga ko imikoranire mishya izatangira gushyirwa mu bikorwa kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025.
Ngabonziza avuga ko uyu mubano ari inyungu haba ku bakozi ba Kigalitoday ubwabo, ndetse no ku bakunzi.
Yagize ati: “Abakunzi ba Kigalitoday Ltd nabo bashonje bahishiwe. Kimwe mu bituma dutanga serivise nziza ni ukuba dufite ubumenyi n’ibikoresho. Uyu ni umwanya twabizeza ko haje ubushobozi buhambaye buzafasha mu gutanga serivise nyinshi kandi nziza ku gihe”.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, ubwo yasuraga Kigalitoday hari ibyo yishimiye nk’uko bigarukwaho na Dan Ngabonziza, aho agira ati "yishimiye uburyo ikigo cyubakitse, amashami yose akaba akorana umwihariko. Yavuze ko nk’igitangazamakuru kigenga kuba kigeze ku rwego rushimishije ari intambwe bitanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere itangazamakuru mu Rwanda”.
Kigali Today ni ikinyamakuru gikorera kuri Interineti cya sosiyete yigenga “Kigali Today Ltd”.
Ushaka kumenya byinshi kuri kigalitoday kanda hano
Kureba amafoto menshi y’uru ruzinduko, kanda HANO
Reba muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|