Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ucyuye igihe yasezeye Abanyarwanda

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ucyuye igihe Antoine Anfré, yatangaje ko imyaka amaze mu Rwanda yamubereye iy’agatangaza, kuko yaranzwe no gushimangira ubucuti bw’ibihugu byombi.

Yabigarutseho ubwo yari agiye gufata indege asubira mu Bufaransa nyuma yo gusoza inshingano ze nk’Uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda,
Ibi bikubiye mu butumwa yatangaje, bigaragara ko yabwanditse ari ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe ubwo yari agiye gufata indege imujyana mu gihugu cye.

Yagize ati: “Ubu ni bwo butumwa bwanjye bwa nyuma nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda: Mvuye i Kigali nyuma y’imyaka ine y’agatangaza yaranzwe no gushimangira ubucuti.”

Antoine Anfré yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ku wa 12 Kamena 2021 mu gihe cy’imyaka ine asoje ubu.

Nyuma y’uko umubano w’ibi bihugu byombi wamaze igihe utameze neza kubera uruhare abari abayobozi b’Ubufaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubu umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda uri ku rwego rushimishije haba mu burezi, mu ikoranabuhanga, n’ahandi.

Ibi byashimangiwe n’uruzinduko rw’iminsi ibiri Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda tariki 27 Gicurasi 2021, rwarushijeho kunoza umubano w’ibi bihugu byombi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka