Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda na Guverineri Nyirarugero bafunguye agakiriro ka Musanze

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Bert Versmessen na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, ku wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze, gufungura ku mugaragaro Agakiriro ka Musanze, kuzuye gatwaye Miliyari 1 na Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Agakiriro ka Musanze kafunguwe ku mugaragaro
Agakiriro ka Musanze kafunguwe ku mugaragaro

Ni agakiriro kubatswe mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, mu birometero biri hagati ya bitatu na bine uturutse mu mujyi rwagati wa Musanze. Umubare munini w’abagakoreramo, ni abanyamyuga n’ubukorikori, bahoze bakorera mu gakiriro kari gashaje, n’ubundi kabarizwaga mu mujyi wa Musanze.

Kuri ubu bishimira ko batangiye kukabyaza umusaruro, baca ukubiri no gukorera mu isayo y’ibyondo n’umubyigano byo muri ako gakiriro gashaje, bari bamaze imyaka myinshi bakoreramo.

Maniraguha Pierre Céléstin, umubaji ukorera muri aka gakiriro yagize ati: “Twakoreraga ahantu hashaje, imvura yagwa, tukanyagiranwa n’ibikoresho byacu byose, hagahinduka isayo y’ibyondo. Rero aka gakiriro gashya twatangiye gukoreramo, kadukuriyeho izo mbogamizi, ubu ntawe ukirengerwa n’ibyondo cyangwa umukungugu. Muri make dushishikariye kunoza umurimo no kwinjiza ifaranga”.

Abakorera mu gakiriro ka Musanze bavuga ko biteguye kukabyaza umusaruro
Abakorera mu gakiriro ka Musanze bavuga ko biteguye kukabyaza umusaruro

Denyse unezerewe, na we yunga mu rya mugenzi we agira ati: “Twabagaho mu bucucike, tugakora dusa n’abagerekeranye ku bandi. N’abakoreraga muri kariya gashaje, babaga batataniye mu mihanda, ntawe uziranye n’undi, buri wese ari mu bwigunge. Ariko ahangaha, turakorera hamwe, ikintu gishyashya umuntu azi akacyigisha mugenzi we, ababishaka bakishyira hamwe bagahuza imbaraga . Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, bukomeje kudushakishiriza abafatanyabikorwa batugezaho aya majyambere”.

Aka gakiriro gashyashya kubatswe ku bufatanye bw’Igihugu cy’u Bubiligi, kibinyujije mu Kigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Enabel. Ababarirwa muri 70% by’abagakoreramo ni abagore n’urubyiruko, mu gihe abasigaye ari abagabo. Umubare munini, ni abibumbiye mu makoperative atanu, yibanda ku bubaji, gusudira, ubudozi, ubukanishi n’indi myuga.

Imirimo yo kukubaka yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021, inasozwa mu mpera zawo.

Agakiriro kuzuye gatwaye asaga Miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda
Agakiriro kuzuye gatwaye asaga Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda

Agaruka ku mpamvu nyamukuru zatumye igihugu ahagarariye gishyira imbaraga muri uyu mushinga, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yagize ati: “Ni umushinga twagizemo uruhare muri gahunda ndende dufite yo gushyigikira imishinga minini Leta y’u Rwanda iteganya, yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali. Tugamije kandi gushyigikira intego ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kuba abaturage babishingiraho bakihangira imirimo. Muri rusange twifuza kubona umubare munini wabo, bakora imirimo idashingiye ku buhinzi gusa, ahubwo banitabira imyuga nk’iyingiyi ikorerwa muri aka gakiriro, kugira ngo iterambere ryabo ryihute”.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yizeza abaturage ko hari n’indi mishinga migari, igihugu cye cyiteguye gushyira mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen

Mu gikorwa cyo gutaha agakiriro ka Musanze, Guverineri Nyirarugero Dancille, yashimye uruhare rw’Igihugu cy’u Bubiligi muri gahunda zo gushyigikira iterambere ry’iyi Ntara; aboneraho no kwibutsa abaturage, by’umwihariko abatangiye gukorera muri aka gakiriro, kudapfusha ubusa aya mahirwe babonye abaha akazi.

Yagize ati: “Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu byo yifuriza abaturage, harimo ubukire n’umunezero. Nkagira ngo mbibutse mwe baturage kurinda ibishobora kwangiza aka gakiriro, mwitabira kunoza ibyo muhakorera; kuko ibi ari imbarutso y’ibyo Umukuru w’Igihugu cyacu abifuriza”.

Akomeza ati: “Ubu noneho nta rundi rwitwazo rwatuma mutitabira gahunda za Leta zirimo EJo Heza, ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amashuri n’izindi gahunda zizamura imibereho yanyu, kuko ahaturuka ubushobozi bw’amafaranga mwakwifashisha, habonetse. Nimube aba mbere mu kwitabira kandi mubere n’abandi urugero. Ni na cyo kimenyetso kizerekana koko ko mwanyuzwe kandi mukishimira iki gikorwa remezo mwubakiwe ahangaha”.

Guverineri Nyirarugero yasabye abaturage ko ubukungu bazahabonera bakwiye kubwubakiraho bakiteza imbere
Guverineri Nyirarugero yasabye abaturage ko ubukungu bazahabonera bakwiye kubwubakiraho bakiteza imbere

Bimwe mu byifuzo byagarutsweho n’abakorera muri aka gakiriro, harimo kukagurira ku buso bwisumbuye ku bwo kariho ubu, kugira ngo abahakorera barusheho kwisanzura. Nanone kandi basaba ko aho kubatse, hongerwa ibikorwa remezo birimo n’amatara yo ku muhanda wa kaburimbo, unyura imbere y’aho kubatswe, no kuba abagikorera mu duce batataniyemo hirya no hino, bashishikarizwa kuyoboka aka gashyashya, bagakorera hamwe n’abandi.

Ubuyobozi bwijeje abagaragaje izi mpungenge ko, ibisaba gushorwamo amafaranga, uko ubushobozi buzagenda buboneka, ari nako bizajya bikemurwa.

Uretse uyu mushinga w’agakiriro, Igihugu cy’u Bubiligi kibinyujije muri Enabel, giteganya mu gihe cya vuba kuzubaka isoko ry’ibiribwa rya Musanze rijyanye n’igihe ndetse na Santere y’urubyiruko.

Abayobozi bitabiriye umuhango wo gutaha aka gakiriro ku mugaragaro babanje kuhazenguruka bareba ibihakorerwa
Abayobozi bitabiriye umuhango wo gutaha aka gakiriro ku mugaragaro babanje kuhazenguruka bareba ibihakorerwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka