Ambasaderi w’Amerika muri LONI yashimye uko u Rwanda rwakira abahoze muri FDLR
Samantha Power uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumye (LONI), yasuye abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, atangaza ko u Rwanda rugaragaza ubushatse mu gushishikariza Abanyarwanda kugaruka mu gihugu cyabo.
Kuri uyu wa mbere tariki 07/10/2013, abitandukanyije n’imitwe nka FDLR bagaragarije Ambasaderi Power hamwe n’itsinda ry’abambasaderi mu ishami ry’umuryango w’Abimbuye rishinzwe umutekano uburyo bari babayeho nabi mu mashyamba kugeza ubwo babashije kugaruka mu gihugu cyabo.

Major Jean Paul Mbabazi uherutse kugaruka mu gihugu yitandukanyije na FDLR, avuga ko amakuru atariyo babonaga ariyo yatumaga badatahuka, nyamara barabyifuzaga bitewe n’ubuzima bubi bari babayeho.
Ati: “Ubu turatuje turatekanye, twiteguye gutangira ubuzima busanzwe kimwe n’abandi Banyarwanda. Twabayeho imyaka myinshi turwana nyamara nta mpamvu dufite turwanira, ndetse tutanafite icyizere cyo gutsinda urugamba”.
Ambasaderi Samantha Power uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika muri LONI, avuga ko mu gihe gito bamaze baganira n’abitandukanyije na FDLR, basanze u Rwanda rugira uruhare runini mu gutahuka no kwakira abahoze ari abarwanyi muri Congo.

Ati: “Benshi mubo twaganiriye barishimira ubuzima bushya bagiye gutangira hano. Batugaragarije ko bari barahejejwe mu mashyamba n’abari abayobozi babo. U Rwanda hamwe n’umuryango mpuzamahanga bagira uruhare runini mu gufasha abifuza gutahuka kugaruka mu gihugu cyabo”.
Itsinda rigizwe n’abambasaderi b’ibihugu bitandukanye mu muryango w’Abibumye, ryageze i Mutobo muri gahunda barimo mu karere, ku bijyanye n’umutekano, no kwimakaza amahoro arambye, bakaba bateganya no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|