Ambasaderi Rwamucyo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri UN

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uwo muryango.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, aho Amb Rwamucyo yavuze ko azaharanira gukomeza kwimakaza ubufatanye hagati y’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yagize ati "Uyu munsi byari icyubahiro cyo gushyikiriza ibyangombwa byanjye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, nka Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda muri UN. Ndajwe inshinga no gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na UN."

Amb. Rwamucyo yagizwe Ambasaderi uhoroho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye n’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro tariki 20 Ukwakira 2023.

Agiye guhagararira u Rwanda muri UN asimbuye Ambasaderi Claver Gatete, wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya UN, ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Amb. Rwamucyo akaba yarahawe izo nshingano, nyuma y’uko yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, ndetse aruhagarariye no mu bindi bihugu birimo Malaysia, Philippines na Thailand.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka