Ambasaderi Rugwabiza ashobora guhagararira Umunyamabanga wa UN muri Santrafurika

Umuryango w’Abibumbye (UN) binyuze k’Umunyamabanga Mukuru wawo, Antonio Guterres, agiye guha Umunyarwanda, Valentine Rugwabiza, inshingano z’Umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni muri Santrafurika (MINUSCA).

Amb Valentine Rugwabiza
Amb Valentine Rugwabiza

Kuva muri 2019, MINUSCA yari isanzwe iyobowe n’umunya Senegal Mankeur Ndiaye, ugomba kurangiza manda ye tariki ya 28 Gashyantare 2022, vuba aha Akanama ka UN gashinzwe amahoro, karemeza umusimbura we.

Valentine Rugwabiza uherutse gusimburwa ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, umwanya wo guhagararira Umunyamabanga Mukuru wa UN mu butumwa bwa MINUSCA, abishyigikiwemo na Jean Pierre-Lacroix ukuriye ishami ry’ibikorwa by’amahoro mu Bunyamabanga Bukuru bw’uwo Muryango.

Kugeza ubu bivugwa ko u Bushinwa ari bwo butaremeza kandidatire ya Amb. Rugwabiza, mu bihugu bitanu bivuga rikijyana muri Loni, nk’uko ikinyamakuru cya Africa Intelligence kibitangaza.

Ambasaderi Rugwabiza naramuka yemejwe burundu, u Rwanda ruzarushaho kuyobora Ubutumwa bwa MINUSCA, cyane ko guhera muri kamena umwaka ushize, Polisi iri muri ubwo butumwa iyoborwa na CP Christophe Bizimungu, na we wahawe izo nshingano asimbuye Umufaransa Pascal Champion.

Ni mu gihe kandi guhuza ibikorwa by’ubutabazi biyoborwa n’Umunyarwanda Vedaste Kalima guhera muri Mutarama 2021.

Kuva mu 2014, u Rwanda rwohereza abasirikare, abapolisi n’abasivili muri MINUSCA, aho kuri ubu ari na cyo gihugu kigira uruhare runini muri ubwo butumwa, kigakurikirwa na Pakistan na Bangladesh.

Abasirikare n’Abapolisi baturuka mu Rwanda ni na bo barinda Umukuru w’igihugu, Abagize Guverinoma n’abandi banyacyubahiro muri Santarafurika.

Dr Valentine Rugwabiza, yagiye guhagararira u Rwanda muri UN kuva muri 2016 avuye ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (MINEAC), akaba yari asimbuye Ambasaderi Eugène-Richard Gasana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka