Ambasaderi Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Ghana
Mbabazi Rosemary, yashyikirije Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda nka Ambasaderi mushya muri icyo gihugu, yizezwa ubufatanye n’inkunga mu nshingano ze.
Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, mu Biro bya Perezida wa Ghana, Jubilée, biherereye mu murwa mukuru wa Accra.
Ambasaderi Rose Mary Mbabazi, yashimye umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Ghana ndetse yizeza Perezida Nana Akufo Addo, kurushaho kuwushimangira
Perezida Akufo-Addo, nawe yashimye Rose Mary Mbabazi ku kuba agiye guhagararira u Rwanda muri Ghana, anamwizeza inkunga n’ubufatanye mu nshingano ze, byumwihariko mu kurushaho koroshya uburyo ubucuruzi bwakwiyongera bikajyana no guteza imbere amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA)
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Ghana, Perezida Nana Akufo-Addo, yavuze kandi ko igihugu cye kigiye gufungura ibiro by’ugihagarariye uzaba afite icyicaro mu Rwanda.
Inteko Rusange ya Sena ubwo yamwezaga kuri uyu mwanya nyuma y’isuzuma ryakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Rose Mary Mbabazi yavuze ko bitewe n’uburambe afite mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari ndetse na Politiki, bizamufasha mu gushyira imbere ubutwererane n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Ghana.
Mbabazi yavuze ko mu nshingano ze azibanda kandi ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda baba muri Ghana, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere indangagaciro z’Umuco Nyarwanda.
Ambasaderi Rose Mary Mbabazi, asimbuye Aissa Kirabo Kacyira, wari muri izo inshingano kuva mu 2019, ubu akaba yarahawe inshingano n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kuba Umuyobozi w’ibiro by’uyu muryango muri Somalia, United Nations Support Office in Somalia (UNSOS).
Ghana n’u Rwanda bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo, aho mu 2022 byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi, azatuma ibihugu byombi birushaho kubaka umubano ushingiye ku buhahirane.
Ibihugu byombi kandi bifitanye n’amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, aho mu 2013, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Ghana aho igana I Accra inshuro eshatu mu cyumweru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|