Ambasaderi Nkulikiyimfura yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa

Ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Ambasaderi Nkulikiyimfura yavuze ko ari iby’icyubahiro gihambaye gushyikiriza Perezida Macron impapuro zo guhagararira u Rwanda.

Yagize ati "Ni iby’icyubahiro gikomeye cyane cyo kugeza kuri Nyakubahwa Perezida Emmanuel Macron, ibyangombwa binyemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika y’u Bufaransa."

Amb. Nkulikiyimfura Kandi yari aherutse gushyikiriza Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uwo muryang (OIF).

Amb. François Nkulikiyimfura muri Mata uyu mwaka, mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nibwo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa aho yari avuye guhagararira u Rwanda muri Qatar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka