Ambasaderi mushya wa Espagne yijeje u Rwanda Miliyari 22Frw yo kuhira imyaka

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya, baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo uwa Espagne, Jorge Moragas Sánchez, wijeje ko igihugu cye kizatanga Miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye n’Amanyarwanda Miliyari 22) azifashishwa mu kuhira imyaka muri Kayonza.

Perezida Kagame na Ambasaderi Jorge Moragas Sánchez wa Espagne
Perezida Kagame na Ambasaderi Jorge Moragas Sánchez wa Espagne

Sánchez avuga ko bahaye ikaze imishinga itandukanye ijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda, ariko ko hari uwamaze gushyirwaho imikono hagati y’ibihugu byombi, ujyanye no kuhira imyaka ku buso bunini mu Karere ka Kayonza.

Yagize ati "Dufunguriye imishinga itandukanye y’ubuhinzi, ariko navuga nk’uyu wo kuhira kuko usa n’aho ari mugari. Minisiteri y’Ubuhinzi mu Rwanda yasinyanye n’iy’Ububanyi n’Amahanga iwacu, Amadolari ya Amerika agera kuri Miliyoni 20, ni byiza kandi numva ari ngombwa cyane ku Rwanda."

Ambasaderi Sánchez avuga ko azanafasha imishinga y’ishoramari ry’Abanya-Espagne mu Rwanda, harimo uw’ingufu z’imirasire y’izuba, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no guteza imbere uririmi rw’Ikiyesipanyole mu Rwanda.

Perezida Kagame na Ambasaderi mushya wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Eric William Kneedler
Perezida Kagame na Ambasaderi mushya wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Eric William Kneedler

Ambasaderi mushya wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler, we avuga ko azafasha gukomeza imigenderanire y’Abanyamerika n’Abanyarwanda, aho mu bijyanye n’uburezi hari Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika, ndetse n’Abanyamerika bakaza mu Rwanda.

Ambasaderi Kneedler yizeza kandi ko Komisiyo y’Ubukungu y’Igihugu cye, izakomeza gufatanya n’u Rwanda guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, hibandwa kuri gahunda za Leta (NST1 na NST2), ndetse no gukomeza imishinga USAID isanzwe ifashamo u Rwanda.

Ambasaderi Nicol Adamcová wa Repubulika ya Czech, we avuga ko igihugu cye cyatangiye kubakana icyizere n’u Rwanda kuva muri 1994, ubwo cyafataga iya mbere mu kwemeza Isi ko ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda ari Jenoside.

Perezida Kagame na Ambasaderi Nicol Adamcová wa Repubulika ya Czech
Perezida Kagame na Ambasaderi Nicol Adamcová wa Repubulika ya Czech

Ambasaderi Adamcová avuga ko Repubulika ya Czech n’u Rwanda bigiye gufatanya guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga, harimo iby’isanzure, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ubuzima.

Undi Ambasaderi Perezida Kagame yakiriye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, ni Joan Jacobje Jantina Viegman w’u Buholandi.

Ambasaderi Viegman avuga ko igihugu cye gisanzwe gifatanya n’u Rwanda guteza imbere Ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije, Ubuhinzi n’ibijyanye no gutanga amazi meza, akizeza ko bizakomeza ndetse hakabaho n’indi mishinga mishya.

Perezida Kagame na Ambasaderi mushya w'u Buholandi, Joan Jacobje Jantina Viegman
Perezida Kagame na Ambasaderi mushya w’u Buholandi, Joan Jacobje Jantina Viegman

Abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, barimo Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka wa Tanzania, Ruzaimi bin Mohamad wa Malaysia na Andrew Onalenna Sesinyi wa Botswana.

Perezida Kagame na Ambasaderi mushya wa Tanzania, Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka
Perezida Kagame na Ambasaderi mushya wa Tanzania, Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka
Perezida Kagame na Ambasaderi Ruzaimi bin Mohamad wa Malaysia
Perezida Kagame na Ambasaderi Ruzaimi bin Mohamad wa Malaysia
Perezida Kagame na Ambasaderi Andrew Onalenna Sesinyi wa Botswana
Perezida Kagame na Ambasaderi Andrew Onalenna Sesinyi wa Botswana

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guterinkunga ntago arikibazo ariko se bazuhirahehe ko hose bahamaaze bahubaka inzu nyinshi keretse nibuhira hejuru iriya mugatsa na mokigali

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka