Ambasaderi Gatete yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Loni

Ambasaderi Claver Gatete, ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uwo muryango.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Ambasaderi Gatete yavuzeko arajwe inshinga no gukomeza kunoza ubufatanye bw’u Rwanda na Loni.

Ambasaderi Gatete, yashimiye kandi Perezida Paul Kagame wamuhaye amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Loni.

Yagize ati “Nongeye gushimira Nyakubahwa Paul Kagame, ku bw’amahirwe yo guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi kandi uhoraho mu Muryango w’Abibumbye.”

Tariki 31 Mutarama 2022, nibwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, maze Amb. Gatete wari Minisitiri w’ibikorwa remezo, asimburwa na Dr Ernest Nsabimana.

Nyuma ya Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yari imaze kugenzura ikagaragaza ko Amb. Gatete afite ubumenyi n’ubunararibonye, buzamufasha mu nshingano ze, Sena na yo yanzuye ko imwemeje, ku mwanya wo guhagararira u Rwanda muri UN.

Ambasaderi Gatete akaba agiye guhagararira u Rwanda muri Loni asimbuye Dr Valentine Rugwabiza, wagiye kuri uwo mwanya kuva muri 2016, akaba nawe yari asimbuye Ambasaderi Eugène-Richard Gasana.

Mu nshingano zitandukanye yagiye akora, zirimo kuba Amb Gatete yarabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yabaye kandi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, umwanya yamazemo imyaka (3) hagati ya 2013 na 2018, yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu nk’u Bwongereza, Ireland na Iceland.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka