Ambasaderi Gatete yagaragaje impungenge z’u Rwanda kuri raporo ku mutekano muri DRC

Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Claver Gatete yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge na raporo iherutse gusohorwa n’impuguke ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Ambasaderi Claver Gatete, yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kiganiro cyagarukaga kuri raporo n’impuguke ku bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

U Rwanda ruherutse kunenga iyo raporo nshya y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ku mutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rugaragaza ko irimo inenge nyinshi zikwiye gutuma idahabwa agaciro na gake.

Iyi raporo yakozwe n’inzobere esheshatu igenewe akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, yakoze amaperereza ku byabaye hagati ya Nyakanga 2022 na Werurwe 2023 mu Burasirazuba bwa RDC, ahari umutekano muke.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ku ya 22 Kamena 2023, yavuze ko iyi raporo ishimangira ko umutwe wa FDLR ushyigikiwe na Guverinoma ya RDC, kikaba ari ikibazo gikomeye cyane kandi wongereye imbaraga n’ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amb. Claver Gatete mu nama y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, yongeye kugaragaza impungenge z’u Rwanda kuri iyo raporo maze asaba ko hasuzumwa uburyo bunoze bwo gukorera mu mucyo.

Ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, Ambasaderi Gatete yongeye gushimangira ko Leta ya Congo ikomeje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, igamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse no kuba ikomeje kwinjiza abagize FDLR mu gisirikare cya Leta, FARDC.

Ambasaderi Gatete yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ibona ko ibyo bikorwa bigamije kongera ubukana ubushyamirane, guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda, no kurushaho guhungabanya umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.

Yashimangiye ko ukurikije ibyo bikorwa byose u Rwanda rwafashe ingamba zo kongera no kurinda umutekano warwo kandi ko zizagumaho mu rwego rwo kwirinda icyawuhungabanya haba ku mipaka no mu kirere cyarwo.

RDC ishinja u Rwanda gushyigikira M23, mu gihe rutahwemye kubihakana ruvuga ko ari urwitwazo ku kunanirwa inshingano zayo nka Leta, ahubwo rugashinjya iki gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka