Ambasaderi Gashumba yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Denmark

Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Mutarama 2022, Dr. Diane Gashumba yashyikirije Umwamikazi Margrethe II wa Denmark, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, ndetse baboneraho kuganira ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

Dr Gashumba yabanje kugeza ku Mwamikazi indamutso ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni mu gihe ibiganiro bagiranye yahaye umwamikazi incamake y’iterambere ry’u Rwanda, n’ubwitange ruhorana mu kuzamura imibereho y’abaturage b’u Rwanda.

Yanamusobanuriye byinshi kuri Politike ya Guverinoma ishingiye kugushyira abaturage b’u Rwanda imbere n’icyerekezo cy’iterambere nk’umusemburo w’ubukungu, kandi burushaho kugenda bwiyongera, amahoro n’umutekano.

Umwamikazi Margrethe wa II na we yashimye urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bindi biganiro bagiranye harimo uburyo u Rwanda rwashatse igisubizo ku guhangana n’icyorezo cya Covid-19, harimo ingamba zifatika zo gukumira no kukirwanya n’intambwe igihugu kigezeho mu gukingira.

Dr Gashumba kandi yamenyesheje Umwamikazi wa Denmark ko u Rwanda rwifuza kubaka ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse n’umubano mwiza, hagamijwe gushimangira ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo.

Yaboneyeho gushima icyo gihugu cya Denmark intambwe cyateye mu mibereho myiza n’ubukungu bukomeye bushingiye ku nganda, serivisi n’ubucuruzi.

Yakomeje ashimira Denmark uruhare rwayo mu gutanga ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagahungira muri icyo Gihugu.

Urubuga rwa Ambasade y’u Rwanda muri Suède ari naho azaba afite icyicaro, rwatangaje ko Ambasaderi Gashumba kandi yagiranye inama yo mu rwego rwo hejuru na Lotte Machon, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Denmark.

Umubano w’ibihugu by’u Rwanda na Danemark wifashe neza nyuma y’uko umwaka ushize intumwa z’Abaminisitiri ziturutse muri Denmark, baherekejwe n’abashoramari, baje mu Rwanda ahaganiriwe byinshi ku mpande z’ibihugu byombi, harimo ibibazo ku rwego mpuzamahanga, mu karere ndetse bunguranye ibitekerezo ku ishoramari n’ubucuruzi.

Ambasade y’u Rwanda mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi iherereye i Stockholm, Umurwa mukuru wa Suède, irebera inyungu z’u Rwanda mu bihugu birimo Suède, Norvège, Denmark, Finlande na Iceland.

Ambasaderi Dr. Diane Gashumba yabaye Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka