Ambasaderi Fatou Harelimana yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tanzania
Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania, Harelimana Fatou, yashyikirije Perezida Samia Suluhu Hassan, impapuro zimwererera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabaye ku wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, ku biro by’Umukuru w’Igihugu, biherereye mu mujyi wa Dar es Salaam.
Ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye, byibanze ku kurushaho gushimangira umubano usanzweho hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Muri Werurwe uyu mwaka, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24, ni yo yashyize mu nshingano abayobozi batandukanye barimo na ba Ambasaderi bashya batandatu, bagomba guhagararira inyungu z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.
Ambasaderi Harelimana Fatou ubwo yemezwaga na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, yabwiye Abasenateri ko uburambe afite buzamufasha kubaka umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Mu byo azibandaho birimo imishinga ihuriweho n’u Rwanda na Tanzania, nk’uwo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi, umuyoboro uwa ‘Fibre Optique’ n’ibindi.
Yavuze ko kandi azarushaho gufasha inzego z’ubucuruzi n’ishoramari ku mpande zombie, hashyirwa imbaraga mu gukuraho imbogamizi zirimo imisoro, impushya zo gukora ubucuruzi n’izindi.
Amb Fatou Harelimana yasimbuye kuri uwo mwanya, Maj. Gen. Charles Karamba wagizwe Ambasaderi muri Ethiopia.
Ambasaderi Fatou Harelimana yakoze imirimo itandukanye, afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yabaye Umusenateri ndetse yabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku gufatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi, biturutse ku kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam ndetse hakaba hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Tanzania mu rwego rw’ubucuruzi isanzwe kandi ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, kuko 70% y’ibicuruzwa byinjira ndetse n’ibisohoka binyuzwa muri iki gihugu. Ni mu gihe icyambu cya Tanzania cyakira 85% by’ibicuruzwa by’u Rwanda, byinjira cyangwa byoherezwa hanze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|