Ambasaderi Buhungu yagaragaje ko u Rwanda ari icyerekezo nyacyo cy’ishoramari

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani, Abel Buhungu, yagaragaje ko uyu munsi u Rwanda ari icyerekezo nyacyo mu ishoramari mu nzego zitandukanye.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Sudani, Abel Buhungu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani, Abel Buhungu.

Ambasaderi Abel Buhungu, yabigarutseho ku wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, ubwo yitabiraga inama y’ihuriro mpuzamahanga ya gatatu y’ubuhinzi muri Sudani, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Impinduramatwara mu buhinzi mu hazaza ha Sudani”.

Amb Buhungu mu kiganiro yatanze, yagaragarije abitabiriye iryo huriro ishusho y’u Rwanda uyu munsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko mu rugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka hakozwe byinshi bitangaje bituma uyu munsi ruba icyerekezo nyacyo mu ishoramari asobanura amahirwe ahari mu nzego zitandukanye.

Ambasaderi Buhungu, yaboneyeho guhamagarira Abashoramari, abashinzwe ubucuruzi bitabiriye iryo huriro gutekereza ku Rwanda bakaza kurushoramo imari mu buryo bwunguka ndetse ko rwiteguye kubakira neza.

Iri huriro mpuzamahanga rya gatatu ry’ubuhinzi muri Sudani, ryateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubuhinzi muri Sudani (SIAF), ryabereye I Khartoum muri Sudani ryitabiriwe n’abantu bagera kuri 200 barimo abayobozi bashinzwe ubucuruzi, Abadipolomate n’Abayobozi muri za Guverinoma.

Ihuriro mpuzamahanga mu buhinzi rigamije gufasha abantu bafitanye isano n’urwego rw’ubuhinzi mu buryo buziguye cyangwa butaziguye harimo n’inganda z’ubuhinzi.

Binyuze muri iri huriro, abaryitabira mu nzego zitandukanye bungurana ibitekerezo no gusangira ubumenyi mu bijyanye n’ubuhanga buhanitse bwafasha inganda kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Ihuriro ry’ubuhinzi kandi ni urubuga rusange ruhuriza hamwe abayobozi b’ibigo bitandukanye, abarimu, abahanga bigisha muri za kaminuza n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka