Ambasade z’u Rwanda mu Buhinde, u Burusiya n’u Buyapani zabonye ba Ambasaderi bashya

Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Rwamucyo Ernest aba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, naho Madamu Mukangira Jacqueline agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Iyo nama y’Abaminisitiri:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 10 Ukwakira 2019.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe umushinga w’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu Rwanda ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda n’ingamba zikurikira:

o Inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza hagamijwe kuyongerera ubushobozi mu buryo burambye;

o Raporo ya gatanu ya Repubulika y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira k’ubukungu, imibereho myiza n’umuco;

o Raporo ya kabiri ya Repubulika y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw’abakozi b’abimukira n’ubw’imiryango yabo.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

o Umushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta;

o Umushinga w’Itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba n’ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi;

o Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rushinzwe ubutasi ku mari hagamijwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu n’imari;

o Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cy’Iterambere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC, yerekeranye n’inguzanyo igenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 25 Nzeri 2019;

o Umushinga w’Itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda hagamijwe kunoza imikorere yayo.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida akurikira:

o Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange;

o Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro;

o Iteka rya Perezida rigena ibindi bikorwa byihariye bijyanye no kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemeza itangwa ry’ubutaka bwa Leta buri mu kibanza gifite UPI: 1/01/06/03/3 buri mu mutungo bwite wayo buherereye mu Karere ka Nyarugenge, kugira ngo bukorerweho ishoramari;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo muri Minisiteri y’Ubutabera/Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo muri Minisiteri ya Siporo;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, y’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Madamu BATAMURIZA Esther wari umuyobozi w’ubutegetsi n’imali mu kigo gishinzwe guteza imbere amakoperative kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira:

o Iteka rya Minisitiri riha umukozi w’Akarere ububasha bwa noteri;

o Iteka rya Minisitiri rifungura by’agateganyo Col. Dr. UWIMANA Etienne;

o Iteka rya Minisitiri rigena imikoreshereze y’Impeta z’Ishimwe.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Abambasaderi:

o Bwana Massimiliano MAZZANTI: Ambasaderi w’Ubutaliyani mu Rwanda ufite ikicaro i Kampala, muri Uganda;

o Bwana Peter Joseph Francis: Ambasaderi wa Repubulika ya Sierra Leone mu Rwanda ufite ikicaro i Nayirobi, muri Kenya.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

a. Abahagarariye u Rwanda mu mahanga

o Lt. Gen. Frank Mushyo KAMANZI: Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya;

o Bwana RWAMUCYO Ernest: Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani;

o Madamu MUKANGIRA Jacqueline: Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhindi.

b. Abandi bayobozi

o Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable: Umushinjacyaha Mukuru;

o Madamu HABYARIMANA Angelique: Umushinjacyaha Mukuru Wungirije;

o Bwana NKURUNZIZA Valens: Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

10. Mu bindi.

a. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 21 Ugushyingo kugeza ku ya 4 Ukuboza 2019, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, hari kubera Imurikagurisha rya gatanu ry’Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo). Iri murikagurisha kandi rizahurirana n’Inama y’Ihuriro ry’Igihugu ku bucuruzi iteganyijwe kubera muri Serena Hotel, tariki 3 Ukuboza 2019.

b. Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 10 Ukuboza 2019 u Rwanda ruzizihiza isabukuru ya 71 y’Itangazo ku Masezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, runizihiza kandi umunsi ngarukamwaka w’uburenganzira bwa muntu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Youth, stand up for Human Rights.” Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Bugesera;

 Ku itariki ya 9 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzakira ku nshuro 4 umuhango wo gutanga ibihembo byitiriwe Sheikh Tamim bin Hamad Thani mu rwego rwo kurwanya ruswa;

 Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Ukuboza, u Rwanda ruzakira Inama rusange ngarukamwaka ya 14 y’Abashinjacyaha muri Afurika.

c. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Kuva tariki ya 21 Ugushyingo kugeza ku ya 8 Ukuboza 2019, abakozi bakora mu Rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi bazitabira ikiciro cya kabiri cy’Itorero i Nkumba, mu Ntara y’Amajyarugu;

 Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2019, u Rwanda ruzakira inama ya 8 y’Ibihugu bihuriye mu Muryango Nyafurika ufasha ibihugu guhangana n’ibiza.

d. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 5 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 7 umunsi mpuzamahanga w’abakorerabushake. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Nyabihu;

 Kuva ku itariki ya 6 Ugushyingo kugeza ku ya 3 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzizihiza Icyumweru cy’ababana n’ubumuga. Ku rwego rw’igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Nyamagabe ku itariki ya 3 Ukuboza 2019.

e. Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzakira ikiciro cya kabiri cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball (FIBA Africa Championships Clubs), “Road to BAL 2019/2020”. Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena;

 Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzakira irushanwa ry’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amaboko (Handball) muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati. Imikino izabera kuri Sitade Amahoro no ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara;

 U Rwanda rwabonye itike yo kuzitabira imikino y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo “CHAN 2020”. Iyo mikino izaba kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata 2020, mu Gihugu cya Kameruni;

 Kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2020, u Rwanda ruzakira ku nshuro ya 12 irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya “Tour du Rwanda”;

 Mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza 2019, Minisiteri ya Siporo izategura imyitozo y’abana bari munsi y’imyaka 15 n’abari munsi ya 17, batoranyijwe nk’urubyiruko rufite impano mu mikino ya basketball, football, handball, volleyball no mu mikino ngororangingo.

f. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2020 igizwe n’ibyumweru 38 bigabanyijemo ibihembwe 3:

 Igihembwe cya mbere gifite ibyumweru 13, kizatangira ku itariki ya 6 Mutarama kirangire ku ya 3 Mata 2020.

 Igihembwe cya kabiri gifite ibyumweru 13, kizatangira ku itariki ya 20 Mata kirangire ku ya 18 Nyakanga 2020.

 Igihembwe cya gatatu gifite ibyumweru 12, kizatangira ku itariki ya 3 Kanama kirangire ku ya 23 Ukwakira 2020.

g. Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Hari gutegurwa gahunda yiswe “Intore mu Biruhuko 2019” ifite insanganyamatsiko igira iti: “Winyicira Ubuzima Ejo ni Heza”;

 Kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 17 Ukuboza 2019, muri NKUMBA Ubutore Center, hazabera Itorero ry’Urungano, icyiciro cya kane;

 Kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera Inama ya YouthConnekt 2019.

h. Minisitiri muri Perezidansi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 9 Ukuboza 2019, u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ni “Duhuze imbaranga, turwanya ruswa”.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka