Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa
Ambasade ya Israel mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2020 yatanze inkunga ya toni enye igizwe n’ibishyimbo, umuceli, n’ifu y’ibigoli, bihwanye na Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ku miryango ikeneye ubufasha bw’ibiribwa i Kigali.

Iyo nkunga yatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango wo muri Israel ugamije guteza imbere imibanire n’amahanga (Israeli Agency for International Cooperation).
Ambasade ya Israel yakoranye n’umuryango utari uwa Leta ukorera mu Rwanda witwa Inspire Women for Development (IWD) hamwe na Tabara Program, byashyizweho by’umwihariko na Mr. Tamir Sher, umunya Israel utuye mu Rwanda, kugira ngo afashe muri iki gikorwa.
Ku wa gatanu, imifuka irimo ibyo biribwa yagejejwe kuri centre ishinzwe gukusanya izo nkunga, yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, iyo centre ikaba iherereye mu Karere ka Kicukiro, bikaba byaragejejwe ku muyobozi wayo.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam washyikirije iyo nkunga abari bahagarariye uruhande rw’u Rwanda, yavuze ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira, abaturage benshi i Kigali batakaje akazi kabo, haba mu bijyanye n’inganda, abubatsi ndetse n’abatwara abagenzi kuri moto.

Yagize ati: "Nshimishijwe no kugira uruhare ruto, ku mbaraga Guverinoma y’u Rwanda yagize, zo gutanga ibiribwa by’ibanze ku babikeneye i Kigali."
Ambasade ya Israel mu Rwanda ivuga ko izakomeza gufatanya n’u Rwanda, igihugu kivandimwe cya Israel, mu gukomeza umubano mwiza ibi bihugu bifitanye, mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Iyo Ambasade kandi yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ifata mu mugongo abarokotse, kandi iharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.


Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Ndashima reta yu rwanda nabo baterankunga bari kwita kubaturage muriki gihe cya cvd19 ariko ndanenga
umurenge wa bumbogo akagari ka ngara umudugudu wa birembo twaherutse batwandika ariko babihaye abanu bacye cyane mudukoreye ubuvugizi mwaba mukoze kd turasabako habaho igenzura ryuburyo ibiryo byatanzwe mukagali ka ngara kose Murakoze