Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa

Ambasade ya Israel mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2020 yatanze inkunga ya toni enye igizwe n’ibishyimbo, umuceli, n’ifu y’ibigoli, bihwanye na Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ku miryango ikeneye ubufasha bw’ibiribwa i Kigali.

Iyo nkunga yatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango wo muri Israel ugamije guteza imbere imibanire n’amahanga (Israeli Agency for International Cooperation).

Ambasade ya Israel yakoranye n’umuryango utari uwa Leta ukorera mu Rwanda witwa Inspire Women for Development (IWD) hamwe na Tabara Program, byashyizweho by’umwihariko na Mr. Tamir Sher, umunya Israel utuye mu Rwanda, kugira ngo afashe muri iki gikorwa.

Ku wa gatanu, imifuka irimo ibyo biribwa yagejejwe kuri centre ishinzwe gukusanya izo nkunga, yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, iyo centre ikaba iherereye mu Karere ka Kicukiro, bikaba byaragejejwe ku muyobozi wayo.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam washyikirije iyo nkunga abari bahagarariye uruhande rw’u Rwanda, yavuze ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira, abaturage benshi i Kigali batakaje akazi kabo, haba mu bijyanye n’inganda, abubatsi ndetse n’abatwara abagenzi kuri moto.

Yagize ati: "Nshimishijwe no kugira uruhare ruto, ku mbaraga Guverinoma y’u Rwanda yagize, zo gutanga ibiribwa by’ibanze ku babikeneye i Kigali."

Ambasade ya Israel mu Rwanda ivuga ko izakomeza gufatanya n’u Rwanda, igihugu kivandimwe cya Israel, mu gukomeza umubano mwiza ibi bihugu bifitanye, mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Iyo Ambasade kandi yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ifata mu mugongo abarokotse, kandi iharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashima reta yu rwanda nabo baterankunga bari kwita kubaturage muriki gihe cya cvd19 ariko ndanenga
umurenge wa bumbogo akagari ka ngara umudugudu wa birembo twaherutse batwandika ariko babihaye abanu bacye cyane mudukoreye ubuvugizi mwaba mukoze kd turasabako habaho igenzura ryuburyo ibiryo byatanzwe mukagali ka ngara kose Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka