Ambasade ya Israel mu Rwanda igiye gufasha mu guteza imbere ubukerarugendo i Kibeho
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, avuga ko bagiye gufasha Akarere ka Nyaruguru mu guteza imbere ubukerarugendo i Kibeho.

Yabitangaje ubwo yagendereraga ako Karere kuri uyu wa 23 Ukuboza 2021, akaganira n’ubuyobozi bw’Akarere ku byo bafatanyamo mu rwego rw’iterambere.
Ambasaderi Ron Adam yavuze ko bafatiye ku buryo bagiye bateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku myemerere i Yeruzalemu, batekereza ko bareberwaho maze na Kibeho igatera imbere, bityo ikarushaho kumenyekana no gusurwa.

Yagize ati "I Yeruzalemu hazwi nk’ahantu Yezu yagenze kandi nk’aho Bikira Mariya yagiye gusura nyina wa Yohani. I Kibeho, Nyina wa Yezu yarahabonekeye. Turatekereza gusangiza Nyaruguru uko Yeruzalemu yateje imbere ubukerarugendo kugira ngo na Kibeho izatere imbere mu bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana."
Nk’uwigeze gukora muri UNESCO, yanatanze igitekerezo ko Kibeho yazandikishwa ku rutonde rw’umurage w’isi kugira ngo irusheho kumenyekana ndetse no gusurwa.

Ubundi mu byo Kibeho ikeneye ngo ibashe gutera imbere harimo kubona aho yagurira ingoro ya Bikira Mariya ndetse no kubona abayobora abakerarugendo babizi neza, bazi n’Icyongereza n’Igifaransa byibura, nk’uko bivugwa na Padiri Jean Pierre Gatete, wungirije padiri uyubora ingoro ya Bikira Mariya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yongeraho ko hakenewe n’amacumbi ahagije yo kwakira abahaje kuko usanga ku minsi mikuru izwi ari abantu benshi, babura aho bacumbika bakarara hanze.

Uretse ubukerarugendo, ambasade ya Israel mu Rwanda yiteguye Gufasha Akarere ka Nyaruguru mu bijyanye n’ubuhinzi, amashanyarazi no kugeza amazi meza ku baturage.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko Ambassador adufasha mu bukerarugendo.Gusa ntabwo idini y’Abayahudi yitwa Judaism yemera Yezu na Bikiramaliya.Abayahudi baracyategereje Messiah wabo.Twibuke ko idini y’Abayahudi yicishije Yezu.Ntabwo bemeraga ko yatumwe n’Imana.Abitwa abakristu,abenshi ni abakora ibyo Yezu yatubujije.Urugero,bariba,barasambana,barwana mu ntambara,barya ruswa,etc...Bene abo Yezu yavuze ko bazarimbuka nagaruka ku munsi w’imperuka.