Ambasade y’u Bushinwa yageneye abakinnyi ba Kung-Fu inkunga y’ibiribwa

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kuzirikana abakinnyi ba Kung-Fu mu Rwanda bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Ibyo biribwa byashyikirijwe abahagarariye amakipe 23 yo hirya no hino mu gihugu akina Kung-Fu/Wushu mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, ni we wari uhagarariye icyo gikorwa ku ruhande rw’u Bushinwa.

Ni igikorwa kitamaze umwanya munini, kikaba cyabereye i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020.

Ibyo biribwa bipima toni 28,8 byari bigizwe n’ifu y’ibigori, ibishyimbo, isukari n’umuceri. Bigenewe imiryango 402 irimo abantu bakina Kung-Fu mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bushinwa, Rao Hongwei, yavuze ko Kung-Fu ari umukino mwiza ufite aho uhurira n’umuco w’Abashinwa, ukaba n’ingirakamaro kuko ugira uruhare mu guhuza u Rwanda n’u Bushinwa.

Yanabwiye abakinnyi bawo kuwukomeza muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko ari umukino utuma bakomeza kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Murasabwa gukomeza kugira ubuzima bwiza muri iki gihe muri mu rugo mwirinda COVID-19. Ibyo rero birabasaba gukomeza imyitozo no kurya.”

Guverinoma y’u Bushinwa yafashije u Rwanda mu buryo bwinshi kandi butandukanye, ndetse igira n’uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.

Hongwei yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ari nk’uw’abavandimwe. Yongeyeho ko iyi Coronavirus yatumye ibihugu byombi birushaho gukorana bya hafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka