Amb. Théoneste Mutsindashyaka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Congo

Kuri uyu wa Kane taliki ya 08 Nyakanga 2021, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Congo i Brazzaville, Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka yashyikirije Perezida wa Republika ya Congo, Nyakubahwa Denis Sassou N’Guesso, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Mu kiganiro bagiranye, Perezida Denis Sassou N’Guesso yagize ati “Nishimira umubano n’ubushuti u Rwanda na Congo Brazzaville bifitanye, nishimira kandi uruhare rwa Nyakubahwa Paul Kagame mu guteza igihugu cy’u Rwanda imbere ndetse n’umurava we mu guharanira icyateza imbere Afurika yunze Ubumwe”.

Yanavuze kandi ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura imikoranire igamije kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi.

Ambasaderi Mutsindashyaka nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Congo isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, anizeza Perezida Denis Sassou N’Guesso ko azakomeza gushimangira ubufatanye ndetse n’umubano mwiza biri hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze kandi ko azaharanira kuzamura ubuhinzi, ubworozi ndetse n’inganda zitunganya ibibikomokaho, ibyo bizashyirwamo ingufu hifashishijwe amasezerano y’umubano n’ubufatanye (Jumelage) hagati y’inzego z’ubuyobozi zibishinzwe, kugira ngo bigirire akamaro abaturage b’u Rwanda n’aba Congo

Amb. Mutsindashyaka yongeyeho ko azafatanya n’abandi bayobozi, agakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano urusheho kungura ibihugu byombi mu bijyanye n’ubuhahirane, ubukerarugendo hamwe no mu bindi bifitiye akamaro ibihugu byombi, ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka