Amb Major Gen (Rtd) Charles Karamba yashyikirije Perezida wa Djibouti impapuro zo guhagararira u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Djibouti, Major General (Rtd) Charles Karamba yashyikirije Perezida Ismail Omar Guelleh, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabaye ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, aho baganiriye ku kurushaho kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi nk’urufunguzo mu gushimangira umubano.

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu, yateranye ku ya 1 Kanama, niyo yemeje Maj Gen (Rtd) Charles Karamba nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.

Ni inshingano afatanya no guhagararira u Rwanda muri Djibouti ndetse no mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Muri Gicurasi uyu mwaka mu nama ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Djibouti, yo ku rwego rw’abaminisitiri, yateranye bwa mbere i Kigali hasinywe amasezerano mashya arimo ay’ubufatanye mu by’amahugurwa yo ku rwego rw’abadipolomate, mu buhinzi no guteza imbere ubukerarugendo.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta ndetse na mugenzi we wa Djibouti, Mahamoud Ali Youssouf.

Ibihugu byombi bisanzwe kandi byarahanye ubutaka aho u Rwanda rufite hegitari zigera kuri 60 z’ubutaka rwahawe na Djibouti kuva mu 2013 na ho Djibouti ikagira ubwo yahawe n’u Rwanda mu gice cyagenewe inganda, mu 2016 ubwo Perezida Ismaïl Omar Guelleh yasuraga u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka