Amb. Claver Gatete yahawe inshingano nshya muri UN

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yagize Amb. Claver Gatete, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ubukungu muri Afurika (ECA).

Amb. Claver Gatete
Amb. Claver Gatete

António Guterres yashimiye Vera Songwe ukomoka muri Cameroun wasoje manda ye kuri uyu mwanya, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije, Antonio M. A. Pedro wo muri Mozambike, uzakomeza kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo, kugeza igihe Amb. Gatete azatangira imirimo yashinzwe.

Claver Gatete kuri ubu ni Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yitezweho kuzana ubunararibonye afite mu by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’ibijyanye na politiki n’imari ku mugabane wa Afurika.

Amb. Gatete yakoze inshingano zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, zirimo kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, umwanya yabayemo kuva mu 2013 kugeza mu 2018, ndetse ABA Minisitiri w’ibikorwa Remezo kuva mu 2018 kugeza 2022.

Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu nk’u Bwongereza, Ireland, Iceland. Yabaye kandi Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda mu 2009 kugeza 2011, mbere y’uko agirwa Guverineri Mukuru mu 2011 kugeza 2013.

Amb. Gatete kandi Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, mu Biro bya Perezida w’u Rwanda mu 2000 kugeza 2003, muri icyo gihe nabwo yari ahagarariye Umukuru w’Igihugu mu Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika.

Ambasaderi Gatete afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icya gatatu muri ‘Agricultural Economics’, yakuye muri University of British Colombia muri Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka