AMAZU y’igitangaza azatuzwamo abazimurwa ’Bannyahe’

Umujyi wa Kigali watangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu uzatuzwamo abari batuye mu gace gaherere i Nyarutarama kazwi nka "Bannyahe."

Amazu azasimbuzwa 'Bannyahe'
Amazu azasimbuzwa ’Bannyahe’

Uyu mushinga wari umaze imyaka myinshi uvugwa, ariko watangijwe mu mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2018.

Uyu mudugudu uri kubakwa mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Karama.

Uzubakwamo amazu azatuzwamo imiryango 1.040 izakurwa muri "Bannyahe" iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.

Kwimura aba baturage biri mu ntego za Guverinoma zo gutuza abaturage aheza, cyane cyane hitawe kwimura abatuye ahantu habateza impanuka hashyizwe mu gice cy’Amanegeka.

Uwo niwo mudugudu wa Busanza Estate
Uwo niwo mudugudu wa Busanza Estate

Bamwe mu baturage ntibabanje kumva impamvu yo kwimurwa, batishimira uburyo bazatuzwamo.

Bamwe bari batangiye kwinuba bavuga ko Leta igiye gukemura ikibazo kimwe iteza ikindi, basaba ko bahabwa ingurane y’amafaranga.

Babishingira ko hari abari baragiye bagondagonda amazu, ugasanga umwe afitei nzu yo kubamo n’indi yo gukodesha n’ubwo muri zose ntayabaga yuzuje ubuziranenge.

Leta yarabatsembeye ahubwo ishyiraho gahunda y’uko ingurane bazahabwa ari inzu bazatuzwaho. Izo nzu zikaba ari inzu zigerekeranye zishobora gutuzwamo imiryango myinsi.

Hazaba hari ibikorwaremezo bigezweho n'imihanda ya kaburimbo n'amatara
Hazaba hari ibikorwaremezo bigezweho n’imihanda ya kaburimbo n’amatara

Ubwo yatangizaga iki gikorwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yavuze ko ari uburyo bwo gukura abaturage mu miturire idahwitse.

Yagize ati "Iki gikorwa cyo gukura abantu mu kajagari ntikigamije kuzuza gahunda ya Leta y’ijyane n’igishushanyo mbonera gusa, ahubwo ni n’uburyo bwo guha abaturage imiturire myiza."

Uwo mudugudu mushya wiswe "Busanza Estate", uzaba ufite amashuri, isoko, n’ibibuga by’imiyidagaduro ku bana.

Bye bye 'Bannyahe'
Bye bye ’Bannyahe’

Hazubakwa kandi n’ikigo cy’urubyiruko, hakazaba hari imihanda ya kaburimbo n’amatara ku mihanda.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kurangiza kuwubaka birangizanya n’uyu mwaka, ukazatwara agera muri miliyari 10 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Izo nzu ninziza pe! ariko nonone abazikeneye turahari abatazikeneye nabo ntibabangamirwe bage babaha amaf yabo bajye mu cyaroaho bizabaorohera kubona ibyo byumba 4bifuza guturamo ntibubake utundi tujagari murikigali
Murakoze.

Joe yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Leta niyumve ibyifuzo byabaturage igire icyo ikora

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 4-04-2018  →  Musubize

Ariko koko habuze umuntu wumva bariya baturage?

gahore yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ariko MANA Rinda abana bawe nta kindi!!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

mbega kigali nziza uziko hagiye kuzaba Iburayi narinanze kwimuka ariko nange ndemeye .nibyugutura muri etage ariko ntibazambaze andi mafaranga y’inyongera ibindi nzirwariza kbsa .President wacu oyeee.

KIGALI yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Muvuga 10miriari niyo azakoreshwa,ahandi mukavuga $56miliyoni.muratuvanga.ubwo bisobanuye ko inzu imwe izaba ihagaze 968.000rwf. Nibyo se?

hassan yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Arikose nkamwe mushyigikikira iki gikorwa cyo guhabwa Amazu mwaba muzi amarira abaturage batuye hariya nyarutarama bafite? Basi mubasure Namwe mwirebere agahinda bafite ,mutekereze namwe kugukura munzu yibyumba bine nasaro bakagushyira munzu yicyumba kimwe yitwa NGO ni studio mundimi zamahanga biteye agahinda ,kd mwebwe muvugango bishime sha namwe byababaho isi ntisakaye,gusa dusigaranye umubyeyi wacu president kagame niwe uzumva agahinda kacu,kuko birababaje nyakubahwa president wacu kugukura munzu yibyumba bine nasaro bakagushyira munzu yicyumba kimwe yitwa NGO ni studio nukuri akajagari bakimuriye muburiri kuko nibyumvikana kurarana nabana muburiri umukozi papa wawe cg mama wawe cg umushitsi nukuri bakimuriye muburiri.

Kano yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Nyakubahwa president wacu twitoreye tugusabye tubivanye kumutima nkuko usangannywe ubushishozi mukazi kanyu .

mudufashe ziriyanzu mureba batubyiyeko umuntu warufite inzu idafite agaciro ka million iri munsi ya 15 ko bazajya bamuha inzu yi cyumba 1 kandi ugasanga yabaga munzu ifite ibyumba 4 abayemo imyamyinshi numuryangowe .
none banyakubahwa aha niho twifuzagako mwatekerezaho byari byiza ariko icyo nicyo kibazo kishe abaturage mumutwe kuburyo tutahishimiye kubera iyompavu. ikindi batesheje agaciro ibikorwa byabantu bahashyize kugirango duteteshwe agaciro. murakoze Imana ibibafashemo turabizeye.

alias yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Hahahahahhh, wallah rwanyonga

Rajack Kaguru yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Iki gikorwa nikiza pe. Kwimura abantu bari batuye mu mazu asa nk’ibyari by’inyoni bakajya munzu nziza ntagisa nkabyo. Barahiriwe abahoze batuye Bannyahe. Viva gouvernoment Rwandaise, viva President Kagame, viva City of Kigali, viva Rwanda. #IbyizaBiriImbere

Faustin yanditse ku itariki ya: 1-04-2018  →  Musubize

Nyakubahwa president kagame niwe dusigaranye ninawe wumva ibyifuzo byabanyarwanda kuko kuva twabwirwa ko tuzahabwa ingurane yamazu icyo gitekerezo twacyamaganiye kure twifuzako baduha ingurane yamafaranga tugatura aho dushaka murwanda icyakora ushaka INZU bazayimuhe kubwanjye guhabwa INZU ndongeye ndabyamaganye rwose,sinshaka no kubyumva mumatwi yanjye.

Kano yanditse ku itariki ya: 1-04-2018  →  Musubize

Nonese banyamakuru,ubu koko izo nzu nizigitangaza,nkuko mubivuga?mushyize mugaciro watuza umuryango wabantu10 munzu y’icyumba kimwe bigakunda?aba baturage mwabahaye agaciro?nibareke bigire mucyaro aho bazashobora guhangana n’ubuzima kuko inzu zabo nizo zarizibatunze.mrc

Kimbaseke yanditse ku itariki ya: 1-04-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka