Amaze imyaka isaga 28 atazi irengero ry’abana be yabuze muri Jenoside

Umubyeyi witwa Tuyizere Cassilde utuye mu karere ka Nyaruguru, ari naho yari atuye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaze imyaka 28 nta makuru azi ku irengero ry’abana be babiri bivugwa ko bajyanywe n’Abafaransa mu nkambi ya Bukavu, nyuma y’uko yari amaze kubwirwa ko umugabo we n’abandi bana bane, biciwe aho bari bahungiye i Kibeho.

Tuyizere avuga ko ubwo Jenoside yatangiraga tariki 7 Mata, 1994 yatandukanye n’abana be ari bo Muzayire Yvonne, Mugunga Yves, Ruzindana Eric, Kayirangwa Delphine, Muberwa Clarisse na Mugabe Kizito; bajyanywe na ba nyirasenge bari batuye i Kibeho muri Nyaruguru, bavuga ko ari ho bazabona ubuhungiro.

Tuyizere akomeza avuga ko umugabo we Ruzindana Clet nawe nyuma yaje guhungira i Kibeho asanga abana, hanyuma we (Tuyizere Cassilde) ahungira i Butare (Huye), ageze i Karama ahura n’abantu bamubwira ko abo mu muryango we bose bashize.

Tuyizere ati ‘Ngeze i Karama nahuye n’abantu bari bavuye i Kibeho bambwira ko umuryango wanjye washize, ariko bitinze naje kumenya ko Ruzindana Eric na Kayirangwa Delphine ngo bajyanywe n’Abafaransa mu nkambi yari iri i Bukavu; ariko nyuma iyo nkambi baje kuyimurira muri Zambia, sinongeye kumenya amakuru yabo.’

Tuyizere yongeraho ko yakomeje gushakisha ariko ubushobozi bugeraho burashira, akaba asaba ababishoboye bose kumufasha gushaka abo bana (Ruzindana Eric na Kayirangwa Delphine), bakamutangira ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga zose kugira ngo niba bakiriho nabo bubagereho.

Tuyizere aragira ati ‘Njyewe ndi maman wabo, ndababaye cyane, mbonye abana banjye umutima wanjye watuza.’
Uwagira aya makuru kuri aba bana yahamagara uyu mubyeyi kuri telefoni ye igendanwa ari yo +25078848981.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyeyi Cassilda ndakuremesheje. Komera niba abana bawe bakiriho, humura uzababona.
Ariko nk’umuntu wicaye azi ko yateye intimba ingana itya abana n’ababyeyi babo, yumva we azatura nk’umusozi? Ni akumiro koko!

akumiro yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka