Amavuriro yigenga yari yahagaritse kuvura abanyamuryango ba bimwe mu bigo by’ubwishingizi yabakomoreye

Ibiganiro byabaye hagati y’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubuvuzi byigenga, ibigo by’ubwishingizi mu buvuzi, n’inzego za Leta byanzuye ko abishingirwa n’ibigo bya SANLAM, BRITAM na RADIANT bakomeza kuvurwa.

Mugenzi Dominique Savio, Perezida w'Ishyirahamwe ry'amavuriro yigenga
Mugenzi Dominique Savio, Perezida w’Ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga

Uwo mwanzuro hamwe n’indi watangajwe nyuma y’uko byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, abishingirwa n’ibyo bigo mu mavuriro yigenga, bahagarikwa by’agateganyo kuvurwa kugeza igihe hishyuwe ibirarane ayo mavuriro aberewemo n’ibyo bigo.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubuvuzi byigenga mu Rwanda, Dr. Mugenzi Dominique Savio, yatangaje ko uwo mwanzuro wafashwe mu byemezo byafatiwe mu nama yayobowe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ihuje abanyamuryango b’iryo shyirahamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuvuzi.

Agira ati “Abanyarwanda bafite ubwo bwishingizi bazakomeza kuvuzwa kuva ejo ku wa 25 Mutarama 2022, inzego za Leta zaduhuje tuganira ku kibazo kandi icyemezo cyacu cyashyizwe mu bikorwa kuko ibirarane byose hanzuwe ko bizatangwa ejo bikishyurwa mu masaha 24, naho ibirarane bifite ibibazo bikaba bigomba kwishyurwa bitarenze iminsi itatu”.

Yongeraho ko inzego zabahuje zabagiriye inama yo kujya baganira bagahura kare ibibazo bigafatirwa imyanzuro mu maguru mashya, kandi ko icyo cyemezo kitari kigamije kugira uwo gisebya cyangwa giharabika ahubwo cyari kigamije gushaka umuti w’ibibazo.

Abitabiriye ibiganiro bagaragaza ko ikibazo cyabaye cyo gufata umwanzuro wo guhagarika kuvura abanyamuryango bishingiwe mu mavuriro yigenga, cyatewe no kuba impande zombi zitarigeze zicarana ngo zibanze kuganira ku kibazo gifatirwe umwanzuro.

Urugero rutangwa n’umuyobozi wa Radiant, Marc Rugenera wishyuzwaga amezi agera kuri arindwi ni uko yisobanuye agaragaza ko, nibura amafaranga menshi asigayemo ari miliyoni zibarirwa muri 20Frw, kandi nazo zifite impamvu zizasobanurwa hagati y’ikigo ayobora n’amavuriro yatanze inyemezabwishyu.

Rugenera avuga ko muri Mutarama 2022 honyine bamaze kwishyura miliyoni zisaga 615Frw muri 644Frw zishyujwe zose, mu gihe umwaka ushize wa 2021 ikigo cye cyishyuye miliyali zisaga 10Frw ku bakiriya cyishingira.

Agira ati “Njyewe nta kibazo na kimwe mfitanye n’ibigo by’ubuvuzi kuko nta n’ikigo cyigeze kinyandikira kinyishyuza umubare rukana w’amafaranga ngo nange kwishyura, mpakanye kandi nongera kubisubiramo ko nta kirarane Radiant irimo, sinzi aho abakoze iyo raporo babikuye”.

Yongeraho ati “Ibintu byose byishwe no kuba abantu bataricaye ngo babiganireho, ntabwo bishoboka ko twamara amezi arindwi tutishyura kuko n’atatu ntiyashira, ariko imyanzuro y’inama y’uyu munsi irashyira ibintu ku murongo”.

Dr. Mugenzi avuga ko n’ubwo imibare y’amafaranga itaratangwa, amavuriro make yatswe urutonde rw’ibirarane atanga n’imibare y’amafaranga kuri buri kigo cy’ubwihsingizi, kugira ngo yishyurwe abakiriya bakomeze kuvurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka