Amatsinda yo kwizigamira yatumye abafite ubumuga bataba umutwaro kuri Leta
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tubonekamo abafite ubumuga bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako Karere avuga ko abagize ayo matsinda abafasha kwikemurira ibibazo bitandukanye badaegereje ko Leta ari yo ibibakemurira. Kimwe mu byo ayo matsinda abafasha ni nko kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu bagize ayo matsinda baganiriye na Kigali Today bavuga ko hari ubuzima bubi bari babayemo ndetse n’imyumvire yabarangaga itari myiza ariko NUDOR ikaba yarabafashije kwiha agaciro ndetse no kwerekana ubushobozi bwabo aho batuye.
Umwe muri bo witwa Nyirabumba Beatrice utuye mu Murenge wa Nzahaza, Akagari ka Kigenge, Umudugudu wa Karahizwa, Akarere ka Rusizi ufite ubumuga bw’ingingo wacuruzaga agataro, avuga ko ubuzima yari abayemo bwari bugoye mbere yo guhura na NUDOR.
Nyirabumba w’imyaka 45 y’amavuko, afite abana batatu n’umwuzukuru. Avuga ko umuryango wita ku bafite ubumuga NUDOR wabakunguriye kwizigamira hagendewe ku bushobozi bwa buri wese, kuri ubu akaba amaze kugera kuri byinshi. Ati:" twatangiye kwizigamira dutanga 50 Frw, ubu mu myaka ine tugeze ku kwizigamira 500Frw buri wa mbere w’icyumweru. Muri uko kwizigamira nakuyemo inka ebyiri, ihene enye zirimo imwe ikamwa ndetse nabashije no kwishyurira umwana amashuri yisumbuye ubu arayarangije".

Nyirabumba avuga ko intego nyamukuru afite ari ukuzishyurira umwana we Kaminuza.
Uwitwa Mukantagara Marie Thérèse wo mu Murenge wa Nyakarenzo wahuguwe mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere avuga ko itsinda yagiyemo ryamufashije. Ati:" Murabona mfite ubumuga bw’ingingo simbasha guhinga. Nagiye mu itsinda ntanga udufaranga duke ariko itsinda mbamo rimfasha kubona inguzanyo ntiriwe njya muri Banki. Dore mfite imyumbati myiza cyane itandukanye n’iriya ya bariya, umusaruro uzavamo hano uzamfasha kudasabiriza ndetse no kubaho neza".

Undi witwa Mukungu Deo, Umuyobozi w’itsinda Abishyizehamwe avuga ko kubera ubumuga bw’ukuboko atabashaga kugira icyo akora, ariko aho itsinda ryaziye, byatumye agira agaciro nk’umugabo mu rugo. Ati:" Murabona ntacyo mbasha gukora kubera ubumuga mfite. Aho ngiriye mu itsinda narizigamiye nguza amafaranga mbasha kwatisha mpingisha umuceri, wareze nguramo ihene ubu undi muceri niwera nzahita nishyura amafaranga nagujije mu itsinda".
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rusizi bashishikariza bagenzi babo kugana amatsinda kuko afasha mu kuzamura imibereho yabo

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, avuga ko amatsinda ari mu Karere yose hamwe y’abantu bafite ubumuga arebererwa na NUDOR ari 214 agizwe n’abantu 5,991 akavuga ko ayo matsinda afite akamaro.
Ati: "Aya matsinda yafashije abaturage kwikura mu bukene kuko ari ayo kubitsa, kugurizanya no kugobokana mu gihe biri ngombwa. Abafite ubumuga rero bibafasha korora, kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amashuri n’ibindi bikorwa byiza. Kandi turabashimira cyane kuko mu bo twishyurira cyangwa duha ubwo bufasha abafite ubumuga ntibarimo, ibyo bikerekana ko bashoboye, bityo nkashishikariza n’abandi kwitabira amatsinda kuko arafasha".

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|