Amatsinda yo kurwanya umwanda yabafashije gusukura ingo zabo

Abatuye akarere ka Rulindo, bavuga ko gahunda bazaniwe yo kwibumbira mu matsinda yo kurwanya umwanda, yabafashije kuwusezerera mu ngo zabo.

Amatsinda yo kurwanya umwanda yatumye bagira isuku mu ngo
Amatsinda yo kurwanya umwanda yatumye bagira isuku mu ngo

Kalimba Vital wo mu umurenge wa Ntarabana, ashimangira ko mu mezi atandatu amaze yinjiye mu itsinda ryo kurwanya umwanda mu mudugudu atuyemo, hari byinshi byahindutse.

Yagize ati” Aho abayobozi batwegereye bakaduhugura mu kurwanya umwanda, ubu ugeze iwanjye ubona itandukaniro na mbere bataraduhuriza muri za clubs”.

Kalimba ahamya ko hari byinshi byahindutse iwe, birimo kugira umusarane mwiza, ubwanikiro bw’amasahane, gukurungira inzu ye n’ibindi.

Asaba abandi baturage kwibumbira hamwe bakajya bagirana inama barwanya umwanda mu ngo zabo.

Akarere ka Rulindo, katangiye ubukangurambaga mu kurwanya umwanda mu ngo zabaturage kababumbira mu matsinda “clubs” yo kurwanya umwanda, guhera mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2016.

Kubwimana Adrien ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’isuku mu karere, avuga ko babanje guhugura bamwe mu bayobozi b’aya matsinda, nyuma nabo bigisha abaturage.

Avuga ko bareba ahari ibibazo by’umwanda bagafasha abaturage kubasobanurira ibyo bagomba gukora, abaturage bakabyumva vuba.

Kubwimana avuga ko nyuma yo guhugura aya ma matsinda, yanashyiriweho gahunda y’amarushanwa kugirango yongererwe umurava.

Mu marushanwa aheruka kuba mu kwezi kwa Nzeli, umudugudu ufite itsinda ryabaye irya mbere wahembwe ibihumbi 90 frw.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabijeje gukomeza kubaba hafi kugirango barushaho guhangana n’umwanda, bateza imbere imibereho myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka