Amatora y’abadepite yabaye ntamakemwa - Indorerezi

Indorerezi z’imiryango mpuzamahanga zemeye ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye mu Rwanda kuva tariki 02-04 Nzeri 2018, aho zivuga ko yabaye mu mucyo no mu mahoro.

Ngo amatora y'abadepite aherutse yagenze neza
Ngo amatora y’abadepite aherutse yagenze neza

Ibi ni ibyatangajwe na Mme Aichatou Mindaoudou wayoboye indorerezi z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe hamwe na Prof Gertrude Kazoviyo uyobora Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’Ibiyaga bigari(LDGL).

Mindaoudou agira ati "Twishimiye ko ku nshuro ya mbere abadepite bo mitwe ya politike itavuva rumwe na Leta yinjiye mu Nteko ishinga amategeko, ibi ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko amatora yabaye mu mucyo n’ubwisanzure".

Mme Aichatou Mindaoudou wayoboye indorerezi z'Umuryango wa Africa yunze ubumwe
Mme Aichatou Mindaoudou wayoboye indorerezi z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe

Prof Kazoviyo nawe akomeza ashima uruhare rw’inzego z’umutekano, umutuzo n’imyitwarire myiza by’abaturage, uburyo abaturage bakanguriwe kwitabira amatora, ibikoresho by’itora n’uburyo ahatorerwa hari hateguye, uburyo abantu bose bahariye NEC ibijyanye no gutangaza ibyavuye mu matora.

Izi ndorerezi mpuzamahanga zikomeza zisaba inzego cyane cyane Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gukomeza kwigisha abaturage guharanira uburenganzira bwabo mu bihe by’amatora.

Izi ndorerezi zagiranye ikiganiro n'abanyamakuru mbere y'uko zitaha
Izi ndorerezi zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko zitaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka