Amatora y’abadepite yabaye ntamakemwa - Indorerezi
Indorerezi z’imiryango mpuzamahanga zemeye ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye mu Rwanda kuva tariki 02-04 Nzeri 2018, aho zivuga ko yabaye mu mucyo no mu mahoro.
Ibi ni ibyatangajwe na Mme Aichatou Mindaoudou wayoboye indorerezi z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe hamwe na Prof Gertrude Kazoviyo uyobora Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’Ibiyaga bigari(LDGL).
Mindaoudou agira ati "Twishimiye ko ku nshuro ya mbere abadepite bo mitwe ya politike itavuva rumwe na Leta yinjiye mu Nteko ishinga amategeko, ibi ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko amatora yabaye mu mucyo n’ubwisanzure".
Prof Kazoviyo nawe akomeza ashima uruhare rw’inzego z’umutekano, umutuzo n’imyitwarire myiza by’abaturage, uburyo abaturage bakanguriwe kwitabira amatora, ibikoresho by’itora n’uburyo ahatorerwa hari hateguye, uburyo abantu bose bahariye NEC ibijyanye no gutangaza ibyavuye mu matora.
Izi ndorerezi mpuzamahanga zikomeza zisaba inzego cyane cyane Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gukomeza kwigisha abaturage guharanira uburenganzira bwabo mu bihe by’amatora.
Inkuru zijyanye na: Amatora y’abadepite 2018
- Abagore batorewe guhagararira bagenzi babo mu nteko bamenyekanye
- Imyanya 4 kuri Green Party na PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko
- FPR irayoboye mu majwi y’agateganyo na 75%
- Yabyaye 3 avuye gutora, umwe ngo azamwita ’Mukadepite’
- Nyagatare: Yafashwe yigize indorerezi y’amatora
- Inyota yo gutora ku rubyiruko rwiganjemo n’urwayitabiriye rutaruzuza imyaka
- Muhanga: Abatoye bongeye kwibutsa abadepite kurwanya ihuzagurika mu nzego
- Intero ‘aya si amatora ni ubukwe’ yongeye kugaragara (AMAFOTO)
- Muri Kigali abarwayi n’abarwaza begerejwe ibiro by’itora ngo badacikanwa
- Nyabimata: Ab’inkwakuzi bahise bisubirira mu mirimo nyuma yo gutora
- Abafite ubumuga bamaze kubona umudepite uzabahagararira
- N’utaraboneje urubyaro yavuze imyato FPR ngo itaramutereranye
- Abakandida PL bashimiye Abanyarwanda ubufatanye babagaragarije mu kwiyamamaza
- Perezida Kagame uri mu Bushinwa yamaze gutora abadepite
- Uwari warahawe akato kubera uruhu ubu ni ikitegererezo
- Gasabo: FPR yijeje abaturage kubyaza umusaruro ikiyaga cya Mutukura
- Bweyeye: Abaturage barasaba abaganga b’inzobere bahoraho
- Ruhango: Ntibakeneye umudepite wicara mu nteko gusa
- Rwaza: Abaturage ngo bizeye kubona amashanyarazi nyuma y’amatora
- Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|