Amatora y’Abadepite ashobora guhuzwa n’aya Perezida

Ubwo Hon. Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’amatora, yarahiriraga kuzuzuza inshingano ze, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, yavuze ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’aya Perezida wa Repubulika ashobora guhuzwa, agakorerwa rimwe.

Hon. Oda Gasinzigwa ubwo yarahiraga
Hon. Oda Gasinzigwa ubwo yarahiraga

Hon. Gasinzigwa yavuze ko hari ibiganiro birimo kuba, bigamije guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida mu rwego rwo kugabanya igengo y’imari no gukoresha igihe gito mu matora.

Ati “Nishimira aho Igihugu cyacu kigeze mu kubahiriza Demokarasi ndetse n’imiyoborere myiza, kuko amatora ni kimwe mu bigaragaza igihugu gifite Demokarasi n’imiyoborere myiza, kandi kuva Igihugu cyacu cyatangira amatora ubona ko bigenda neza. Igisigaye ni ugushyiramo imbaraga kugira ngo amatora akorwe mu bwisanzure, ariko cyane agomba gukorwa neza kugira ngo Komisiyo nashinzwe irusheho kugirirwa ikizere n’ubwo yarisanzwe igifite”.

Yongeraho ko bisaba uruhare rwa buri wese ari abatora ari n’abatorwa, kugira ngo amatora agende neza kuko Demokarasi n’imibereho myiza ari ishingiro ry’imiyoborere myiza.

Komiseri Umwali Carine
Komiseri Umwali Carine

Hon Gasinzigwa avuga ko mu gihugu hitegurwa amatora atandukanye, ariko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga, hakazanashyirwa imbaraga mu ikoranabuhanga, kuko Igihugu cy’u Rwanda kimaze gutera imbere.

Ati “Kunoza amatora bivuga byinshi ariko murabizi ko nari muri EAC, hari uburyo twabigiraho guhuza ibintu, ni muri urwo rwego nyuma yo kwemezwa na Sena negereye Komisiyo y’amatora ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, tuganira uburyo ayo matora akorwa mu gihe cy’imyaka 5 ndetse n’imyaka itatu yahuzwa, dusanga byaba byiza biganiriweho bigashyirwa mu bikorwa”.

Uku guhuza amatora ngo bizagabanya ingengo y’imari bikazanafasha inzego zigenga ndetse n’iz’ubuyobozi zikurikirana uko matora akorwa, koroherwa no guhuza ibikorwa by’amatora mu gihe kimwe.

Ku bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga, Hon. Gasinzigwa avuga ko haramutse hemejwe uburyo bwo kurihindura kandi byubahirije amategeko byakorwa.

Hon. Oda Gasinzigwa yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Amatora mu nama y’Abaminisitiri yateranye muri Mutarama uyu mwaka, asimbura Prof Kalisa Mbanda witabye Imana ku itariki ya 13 Mutarama 2023, akaba yari mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), icyuye igihe.

Muri uyu muhango harahiye nanone Komiseri muri Komisiyo y’Amatora, Umwali Carine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze turabashimiye mwe mutureberera kandi urwanda ruzarangwe nubumwe nubwiyunge buriwese abiteza imbere.

sibomana claude yanditse ku itariki ya: 18-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka