Amatora muri RDC yatumye umupaka ukomeza gufungwa

Ibikorwa by’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byatumye umupaka uhuza u Rwanda n’icyo gihugu ukomeza gufungwa ku munsi ugira kabiri.

Abari bagiye gukorera i Goma basanze umupaka ufunze
Abari bagiye gukorera i Goma basanze umupaka ufunze

Amatora y’Umukuru w’igihugu hamwe n’Abadepite ku rwego rw’igihugu, intara n’abajyanama yari ateganyijwe tariki 20 Ukuboza 2023, ariko kubera ikibazo cy’ibikoresho, mu bice bimwe amatora ntiyashoboyekurangira.

Mu gitondo umupaka uhuza u Rwanda na Congo wari ufunze, bamwe mu bashaka kwambuka baganiriye na Kigali Today, bavuze ko bari biteguye kujya mu mirimo ariko ntibyabakundira.

Gashema akora akazi k’ubufundi mu mujyi wa Goma, yabwiye Kigali Today ko afite akazi ko kubaka akaba tariki 20 Ukuboza 2023, yari yaruhutse ariko yizeye ko tariki 21 azakora.

Ati “Nageze hano kare niteguye kwambuka, uko ubibona turi aha, ntituzi niba umupaka ufungurwa tukaba twajya ku mirimo cyangwa dutaha.”

Uretse Gashema, hari abaturage benshi ku mupaka bashakaga kujya mu mujyi wa Goma, ariko batemerewe kwambuka.

Umwe mu bakozi b’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ukora ku mupaka, yabwiye Kigali Today ko umupaka w’u Rwanda ufunguye, ahubwo uwa Congo ari wo ufunze, bityo abaturage bakaba badashobora kwambuka.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora muri RDC, bwasabye ko igihe cyo gutora cyongerwa kuko hari aho atatangiriye igihe, hari aho imashini zagize ikibazo gutora ntibyaba, ariko hari N’aho imashini zashizemo umuriro abantu bataha batarangije gutora.

Hari ibice bimwe na bimwe muri Kisangani, abaturage bangije imashini zikoreshwa mu gutora, bashinja uburiganya mu matora, hari n’aho abaturage basanze imashini zitora mu ngo za bagenzi babo.

Nubwo urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri RDC rwari rwavuze ko ingendo zo ku butaka, mu kirere no mu mazi zihagarara, hari indege nkeya zashoboye kuguruka ku kibuga cy’indege cya Goma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka