Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye isomo rikomeye umuhanzi Ric Hassani
Umuhanzi Ric Hassani uherutse gukorera igitaramo mu Rwanda yashenguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko ananyurwa n’umutima ukomeye Abanyarwanda bagize mu gutanga imbabazi.

Ibyo ni bimwe mu byo uwo muhanzi ukomoka muri Nigeria, yasize yanditse mu gitabo cy’abashyitsi bagenderera urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ubwo yari mu Rwanda aje mu gitaramo yatumiwemo n’itsinda rya Symphony Band.
Ric Hassani yagize ati, “Ibyo nabonye uyu munsi, byanshyize mu nzira ntabasha gusobanura. Kureba amashusho, buri kimwe, ndumva amagambo yashize ivuga. Nabashije kwiga bya nyabyo uko imbabazi za nyazo zakabaye zisa. Iki ni igihugu cy’indashyikirwa. Ntabwo byoroshye kuba wabasha kwigobotora ibihe by’icuraburindi nk’ibi, bisaba kugira umutima, mu byukuri, uyu ni wo mutima wa Afurika. Imana ihe umugisha u Rwanda”.

Umuhanzi Ric Hassani akaba yaranyuzwe n’uruzinduko yagiriye mu Rwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akaba yarasangizaga abakunzi be ibihe bitandukanye umunsi ku wundi byagiye bimukora k’umutima ubwo yari mu rw’imisozi igihumbi.
Uyu muhanzi kandi akaba yarakoranye remix y’indirimbo ‘My Only Baby’ n’umuhanzi nyarwanda Mike Kayihura yanyuzwe bikomeye n’imiririmbire ye ndetse we ubwe yisabira itsinda rya Symphony ko ryajya rimufasha gucuranga mu bitaramo bye akorera hirya no hino ku isi.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
oooooh rwose mwarakoze gushyira kuri google ayo mateka yaranze jenoside yakorewe abatutsi mumwaka wa 1994 bituma twigiraho nkatwe urubyiruko rwurwanda kwirinda amacakubiri nu rwango murakoze