Amateka ya data yanteraga ipfunwe - Patrick Kurumvune asobanura Ndi Umunyarwanda
Yanditswe na
KT Editorial
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu”, Patrick Kurumvune wari uhagarariye urubyiruko yagaragaje ko nubwo ibihe bitari byoroshye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uyu munsi hari aho urubyiruko rugeze.
Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gufata umurongo mwiza, ntozwa indagagaciro na kirazira. Ubu ndi umwe mu rubyiruko ruharanira gukomeza kubaka u Rwanda.”
Ibi yabitangarije mu Ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri, ryateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rigakurikirwa n’Abanyarwanda bari hirya no hino ku isi, aho bahuriye kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo.
Video: Richard Kwizera
Ohereza igitekerezo
|