Amateka y’umunyamategeko Mugabo Pie witabye Imana

Ku Cyumweru tariki 12 Mutarama 2020, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urufpu rwa Mugabo Pie, wigeze kuba Minisitiri w’Imibereho myiza y’abaturage ndetse akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ishyaka rya PL.

Mugabo Pie wigeze kuba Minisitiri yitabye Imana azize uburwayi
Mugabo Pie wigeze kuba Minisitiri yitabye Imana azize uburwayi

Yitabye Imana azize uburwayi, aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal.

Uyu mugabo wari inzobere mu mategeko, yanabaye umucamanza, aba Perezida w’Urukiko Rukuru. Mbere y’uko yitaba Imana, yari asanzwe atanga serivisi zitandukanye mu bijyanye n’amategeko.

Amakuru ya mbere y’urupfu rwa Mugabo yatangajwe n’abayoboke b’ishyaka rya PL.

Ibyaranze ubuzima bwa Mugabo Pie

Pie Mugabo yavutse tariki ya 17 Mutarama 1952, avukira mu Ntara y’Amajyepfo. Yize amashuri abanza i Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza, akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Save na Kansi no mu muri Koleji ya Kiirisitu Umwami (College du Christ-Roi), kuva mu 1966 – 1972.

Mu 1978, Mugabo yarangije mu ishami ry’amategeko, mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yakoze amahugurwa anyuranye, harimo ajyanye n’imisoro yakoreye i Kharthoum muri Sudani mu mwaka wa 1982, kwigusha abakuze mu Bufaranga mu mwaka wa 1987, yahawe amasomo ajyanye n’amashyirahamwe muri Philippines mu mwaka wa 1999, ahugurirwa n’ibijyanye n’umutungo n’abakozi muri Espagne mu mwaka wa 2000.

Mugabo Pie yakoze imirimo inyuranye harimo kuba umwarimu mu mashuri abanza ku Kamonyi, umukozi ushinzwe inguzanyo muri Banki y’Abaturage, umunyamategeko n’umujyanama mu Rukiko rw’Imari ya Leta, umunyamategeko muri ’Centre de Formation et de Recherches Coopératives – IWACU’, intumwa ya Leta, Minisitiri w’Imibereho Myiza y’Abaturage hagati y’umwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 1997.

Mugabo Pie yakoze mu rwego rw’abafasha mu by’amategeko (Avoka), yabaye Umuyobozi Mukuru wa Tabarwanda, aba Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, ndetse anaba Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza, n’Umucamanza mu Rukiko Rukuru kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2017.

Mu 2017, Mugabo ari mu bacamanza bahawe umudali w’ishimwe kubera uruhare rwe mu mitangire ya serivisi inoze mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Ku wa 28 Mata 2017, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasohoye Iteka n° 027/2017 rimuha izina ry’icyubahiro ku ntera y’umucamanza w’Urukiko Rukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyakwigendera Pie Mugabo yaranzwe n’ubupfura, ubunyangamugayo no gukunda igihugu.
Abamumenye , tuzajya tumwibukira ho byinshi byiza.
Imana yihanganishe abo mu muryango we asize.

Mukansanga Odette yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

uyu mubyeyi yaranzwe no kwicisha bugufi,ubunyangamugayo,gukunda akazi,ubupfura,gutega amatwi abaje bamugana,no gukunda Igihugu.Imana imwakire mubayo, kandi aruhukire mu mahoro.Twihanganishije Umuryango we ndetse n’Igihugu muri rusange kuko tubuze Intwari.

J Pierre yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka