Amateka y’Ubuvumo bwa Nyaruhonga

Ubuvumo bwa Nyaruhonga ni ahantu ndangamurage kamere hakaba n’ahantu ndangamateka kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu buvumo ngo bwajugunywemo abantu benshi. Imirambo yavanywemo kugeza muri 2017 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni 13749

Ubuvumo bwa Nyaruhonga buri mu hahoze ari u Buhoma, ari ho hahindutse Buhoma-Rwankeri mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi. Muri iki gihe buherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Nyabihu.

Ni ubuvumo bune, ariko bumwe ni bwo bufite ubwinjiriro bugari n’igisenge kiri hejuru ndetse n’imfuruka ebyiri ngari. Imwe muri izo mfuruka igarukira nko muri metero 30, indi bakeka ko ikomeza ikaba ishobora kugera mu kirunga cya Karisimbi.

Iyo winjiyemo imbere usanga hasi harimo ikizenga cy’amazi abana bo mu ngo z’aho hafi bakunze kuvomamo.

Ubundi buvumo bubiri buri hafi y’ubwo bunini mu byerekezo bibiri biteganye; naho ubwa kane bwo buri ruguru mu rugano rwa Pariki y’Ibirunga. Ubwo buvumo bundi uko ari butatu bufite ubwinjiriro buto, ku buryo n’umuntu umwe yinjiramo bigoranye.
.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka