Amatariki Inama ya CHOGM izaberaho mu Rwanda yatangajwe

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza(Commonwealth), Hon. Patricia Scotland, batangaje ko Inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango izabera i Kigali mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.

Biteganyijwe ko CHOGM izabera i Kigali guhera tariki 20 Kanama 2022
Biteganyijwe ko CHOGM izabera i Kigali guhera tariki 20 Kanama 2022

Itangazo ryasohowe na Commonwealth kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, rivuga ko Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Patricia Scotland hamwe na Perezida Kagame bemeje itariki nshya y’iyo nama yagombaga kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena 2020, ariko ikaba imaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19.

Inama ya CHOGM iteranira muri kimwe mu bihugu bigize Commonwealth buri myaka ibiri, igafatirwamo imyanzuro ikomeye irebana na demokarasi, iterambere ridaheza, kubaka inzego n’imiyoborere, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Iyi nama kandi ifatirwamo imyanzuro yo guteza imbere ubukungu no kwagura ubucuruzi bushingiye ku kwigira, guteza imbere urubyiruko ndetse no kungurana ibitekerezo ku birebana n’imihindagurikire y’ibihe, imyenda(amadeni) n’ubusumbane hagati y’abantu.

Perezida Kagame yahaye ikaze abazitabira iyi nama izabera i Kigali mu Rwanda, avuga ko yitezweho umusaruro.

Yakomeje agira ati “Imyaka ibiri ishize yatweretse ko duhuje cyane kurusha na mbere kandi dukwiriye gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego n’umusaruro twifuza. Iyi nama yari ihanzwe amaso igihe kirekire izaba umwanya mwiza wo guhura tukaganira ku mbogamizi zatewe na Covid-19, hamwe no kubaka amahirwe ashingiye ku ikoranabuhanga n’ubukungu kugira ngo dukemure ibibazo byugarije abaturage bacu.”

Patricia Scotland wa Commonwealth na we yakomeje avuga ko yishimiye kubona uyu muryango wongeye guhurira hamwe nyuma y’imyaka ine habaye indi nama ya CHOGM i Londres mu Bwongereza.

Yagize ati "Inama zacu mu Rwanda zizaduha amahirwe nyayo yo kwemeza indangagaciro ziduhuza nka Commonwealth no kwibanda ku bibazo by’ingutu birimo icyo kuzahuka muri Covid-19, imihindagurikire y’ibihe n’ubukene, kwagura ubucuruzi n’iterambere rirambye, bikaba ari ibintu byakemurwa n’ibyemezo binyuze mu butwererane n’ubufatanye".

Scotland yakomeje avuga ko hari inama zakorwaga n’aba minisitiri hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko ko yishimiye kongera kubonana kw’abantu bari kumwe imbona nkubone.

Scotland yavuze ko Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri 2022 ibaye iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika kuva mu myaka 10 ishize, agasaba Abanyarwanda umuhate n’ubwitange kugira ngo hazabeho inama y’intangarugero.

Yanashimiye Abanyarwanda bose kuba barakomeje gukora ibishoboka bitegura kuzagira CHOGM irangwa n’umutekano, umutuzo kandi igatanga umusaruro wateza imbere Umuryango Commonwealth muri ibi bihe bigoye.

Uyu muryango uhuza ibihugu 54 byo hirya no hino ku isi bituwe n’abaturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500(muri miliyari zisaga umunani zituye isi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka