Amata y’ifu y’u Rwanda ari ku isoko - Guverineri Rubingisa
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruri mu Karere ka Nyagatare ubu rwatangiye gushyira umusaruro ku isoko ry’u Rwanda.

Uyu musaruro ujya mu nganda zikora ibiryo by’abana hagamijwe kubabonera indyo yuzuye, undi ukajya mu mahoteli ndetse no ku isoko ryo hanze y’Igihugu.
Rubingisa agira ati “Ntabwo amata y’ifu akorwa yoherezwa hanze gusa. Murabizi inganda zacu zikora ibiryo by’abana mu kugabura indyo yuzuye ruri i Masoro i Kigali rurayakenera. Aya Mahoteri yo mu Gihugu mu byo bakora mu gutegura amafunguro atandukanye nabo barayakenera ariko dufite n’isoko ryo hanze yoherezwaho.”
Kugeza ubu icyakora, amata y’ifu akorwa n’uruganda rw’Inyange ntabwo aboneka mu maduka rusange abaguzi ku giti cyabo bahahiramo ku buryo umuntu yagura ikiro n’ibindi. Icyakora, umusaruro warwo uracyari mucye.
Guverineri Rubingisa yagize ati “ Uruganda ruracyatanga mirongo itatu ku ijana y’ubushobozi rufite ariko tuzagenda twongera. Kugeza ubu, amata rushobora kubona ni litiro ibihumbi magana abiri ku munsi.”
Ubundi uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 650,000 z’amata ku munsi hagakorwamo ay’ifu ndetse n’asanzwe kimwe n’amavuta yo kurya.
Guverineri Rubingisa yavuze ko hari gutegurwa uburyo amata yava no mu tundi turere twose tw’Igihugu, ariko aborozi b’aho uruganda rwubatse na bo bagashyiraho akabo.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aborozi ngo barimo gufashwa kubona amazi mu nzuri kugira ngo inka zireke gukora ingendo ndende zijya gushaka amazi kuko na byo bitubya umukamo.
Ohereza igitekerezo
|