Amasomo yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye yandika igitabo
Amasomo umwanditsi Sr Marie Josée Mukabayire yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatumye yandika igitabo cyitwa ‘Lessons from The Genocide Against Tutsi in Rwanda; Resilience and Forgiveness gifite paji (Pages) 202.
Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza cyamurikiwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2025, kigizwe n’ibice bine, birimo ibihe umwanditsi yabayemo mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi, guhamagarira urubyiruko kumenya amateka y’Igihugu cyabo, ababyeyi kurera abana neza hamwe no gushimira abamubaye hafi nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sr Mukabayire ubarizwa mu muryango w’Abenebikira, afite imyaka 66, akaba avuka mu cyahoze ari Komine Runyinya, ubu ni mu Karere ka Huye, avuga ko yanditse igitabo agamije gukomoza ku bihe bikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko byamuruhuraga bigatuma yongera kugira imbaraga
Ati “Nkumva ndimo ndaruhuka mu mutima kuko sinasinziraga cyane, nasinziraga nk’amasaha ane ubundi ngakanguka, kuko hazagamo ya mashusho nabonye y’abantu bica nkabasimbuka, ayo nabonaga batwara umuntu, bikajya bigaruka bigatuma ntasinzira, nkajya nganira n’abantu nkumva burya sijye jyenyine wababaye.”
Arongera ati “Si ukutababara ariko ni ukuvuga uti ubuzima bugomba gukomeza, ariko iyo ubabwiye ukuntu umuntu ababara ntibibe iherezo ry’ubuzima bituma bumva ko nabo bashobora kugira ejo hazaza.”
Sr Mukabayire avuga ko iyo ukunda Igihugu cyawe ukirinda kubabara, kandi ko kukirinda kubabara ari ukubirinda Umunyarwanda.
Ati “Kandi iyo umurinda kubabara nawe uba urimo kwiyubaka, niyo masomo nakuyemo ko buri muntu akunze Igihugu ntabwo ibi byose byatugwiririye byari kubaho, kuko nyuma ya Jenoside twese twahagurukiye kubaka Igihugu. Ndakeka ko n’amahanga ubu yavuga ngo ba bantu bakoze igikorwa kigaragara, numva ubudaheranwa ari ngombwa mu bibazo byose wahura nabyo.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko kuba hari hasanzwe hari inyandiko z’abihaye Imana zanditswe zigoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba habonetse igitabo kivuga amateka nk’uko ari, ari ibintu byiza kandi byo kwishimira.
Ati “Ndetse n’ubu tubona ubuhamya, ibitabo by’abantu bamwe bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abihaye Imana, ni byiza y’uko bamwe mu bihaye Imana bandika noneho amateka nyakuri, kugira ngo bifashe kwigisha, kugaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyayiranze n’uko yagiye igenda, ariko binafashe no muri Kiliziya Gatolika nyirizina, bifashe kwisuzuma no kuzirikana ayo mateka.”
Yungamo ati “Biratanga isomo ku bihaye Imana ubwabo, ku muryango nyarwanda, ku bato, ko ayo mateka agomba kumenywa akagaragazwa, isomo rya kabiri bitanga ni uko Jenoside yakozwe n’ibyiciro byose by’Abanyarwanda ndetse no mu bihaye Imana barimo, hari abakatiwe n’inkiko haba mu Rwanda no mu mahanga.”
Sr Marie Josée Mukabayire ni we Mwenebikira wa mbere wanditse igitabo ku mateka y’ubuhamya yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yacyanditse mu gihe cy’imyaka itatu, akaba yaragitangiye ubwo yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ohereza igitekerezo
|
Kwandika nibyo kuko n ’abazungu barabizi ko iyo wanditse uba weretse ibinyejana byinshi
abana bavuka bahura na benshi barimo abahakana Genocide yakorewe abatutsi ariko nibabona ubuhamya bw’uwayiciyemo hari ikimenyetso n ’amagambo atazemera
niba abayiciyemo byashobokaga ngo handikwe byinshi