Amasoko ya Leta ari munsi ya Miliyari ebyiri yahariwe Abanyarwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (Rwanda Public Procurement Authority/RPPA) kivuga ko Abanyarwanda n’ibigo bikorera mu Rwanda, bihabwa amahirwe mu gihe isoko ryatanzwe rifite agaciro k’amafaranga atarenze Miliyari ebyiri.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse
Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse

RPPA ivuga ko hatowe Itegeko rishya n° 031/2022 ryo ku wa 21/11/2022 rigenga amasoko ya Leta, mu rwego rwo guteza imbere abashoramari b’Abanyarwanda, ibigo bito n’amakoperative byo mu Gihugu imbere, ndetse n’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Ibijyanye no kongerera ubumenyi n’ubushobozi abantu (nk’amahugurwa), byahariwe abarimu bigisha muri Kaminuza ndetse n’izindi mpuguke zo mu Rwanda, aho nta munyamahanga uzongera kwinjira muri iri soko nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse.

Uwingeneye agira ati "Twabonye ko ubumenyi buhari ariko hari amasoko yakomeje gutangazwa ko yatsindiwe n’impuguke z’abanyamahanga, kandi hari impuguke dufite mu Gihugu, ndetse zumva Igihugu kurusha umunyamabanga."

Abarimu bo muri Kaminuza n’abandi banyamwuga b’Abanyarwanda mu bijyanye n’amategeko no gukora ibaruramari, banahariwe amasoko ya Leta mu gukora ubushakashatsi n’indi mirimo ijyanye n’ibyo bakora.

Uwingeneye avuga ko amakoperative yo mu Rwanda na yo atazongera guhatana na sosiyete z’inyamahanga, ahubwo ko koperative y’ubuhinzi (ni urugero), ari yo izajya igemura ku mashuri ibyo ihinga.

Avuga ko ibigo bikivuka na byo bitazongera gusabwa uburambe, kuko ngo hashobora kubaho urubyiruko rurangije kwiga nk’ubwubatsi, rwakwishyira hamwe rugahatanira isoko rito ritarengeje Miliyoni 200Frw.

Amasoko ya Leta ari munsi ya Miliyari ebyiri yahariwe Abanyarwanda
Amasoko ya Leta ari munsi ya Miliyari ebyiri yahariwe Abanyarwanda

Isoko rijyanye no kugemura ibikorerwa mu Rwanda ryavuye kuri Miliyoni 100Frw, rigera ku Miliyoni 200Frw, serivisi z’impuguke zavuye kuri Miliyoni 50Frw zigera kuri Miliyoni 100Frw, mu gihe gukora imirimo byavuye kuri miliyoni 500Frw bigera kuri Miliyari ebyiri.

RPPA ivuga ko isoko rirenze Miliyari ebyiri ari ryo ripiganirwa n’ibigo byo mu Rwanda hamwe n’ibinyamahanga, ariko hakabaho gutanga amahirwe y’uko ikigo cyo mu Rwanda gisaba amafaranga atarenze 15% by’ayatanzwe n’ikigo cyo mu mahanga, isoko rihabwa ikigo nyarwanda.

Ubusanzwe mu gupiganira isoko rya Leta, umuntu usaba amafaranga make mu rutonde rw’abapiganwa bose, ni we uhabwa amahirwe yo kuryegukana.

Uwingeneye avuga ko mu rwego rwo kurinda Leta igihombo, amasoko ya Leta agomba gutangwa habanje gukorwa inyigo y’ikigiye gutangwaho amafaranga.

Atanga urugero ko mu gihe hagiye kubakwa ibitaro, ngo haba hakenewe kubanza kumenya imiterere y’ubutaka, ingaruka ku bidukikije zizabaho, niba bitabangamiye abaturage, ndetse hakabaho n’ibishushanyo.

RPPA ivuga ko ikigo cyatsindiye isoko rya Leta kizajya gihabwa abagenzuzi, bo kureba uburyo imirimo na serivisi birimo gukorwa, ku buryo hatazabaho guhindagura amasezerano kuko ngo bituma Leta ihomba kubera abayisaba amafaranga y’inyongera.

Uwingeneye avuga ko nta rwiyemezamirimo Leta izongera guha amafaranga y’inyongera, angana na 20% by’agaciro k’ibanze k’amasezerano, ahubwo ngo bazajya bongererwaho atarenga 5%, ariko ko na yo atazagera kuri Miliyoni 100Frw, kandi bikemezwa n’inzego zirenze urwatanze isoko.

Abayobozi muri RPPA baganira n'abanyamakuru
Abayobozi muri RPPA baganira n’abanyamakuru

Mu gihe isoko ryatanzwe ari irijyanye n’ubwubatsi, Leta izajya iha rwiyemezamirimo amezi atandatu yo kugaragaza ko inyubako ikomeye, niba ari isoko ritarenga Miliyoni 100Frw, yabona ibyo yakoze bidakomeye akabikosora, atabikora ingwate yatanze igafatirwa.

Iyo isoko rirenze Miliyari eshanu, igihe cyo kugenzura ko ibyubatswe bikomeye, cyashyizwe ku myaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkabaturarwanda twifuzako amasoko bayaha abashoramari babanyarwanda muburyo bwokwiteza imbere ndetse nurubyiruko rugashyirirwaho ikigega cyinguzanyo muburyo bwokwiteza imbere mubyimari , bakagabanyiriza urubyiruko ibisabwa kunguzanyo , wenda nkabadafite ingwate bashaka gukora imishinga murakoze.

Dukuzumuremyi Emire Heri yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka