Amasibo yitezweho kunoza ibyiciro bishya by’ubudehe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko gukusanya amakuru akenewe mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bizakorerwa mu masibo bityo bikazatuma buri muturage anogerwa n’icykiciro arimo.

Abitabiriye ibiganiro basabye ko amakuru azatangwa atazahindurwa mu gihe cyo gusohoka ku rutonde rwa nyuma
Abitabiriye ibiganiro basabye ko amakuru azatangwa atazahindurwa mu gihe cyo gusohoka ku rutonde rwa nyuma

Hagati aho abaturage bavuga ko bizeye amakuru azatangwa na bagenzi babo mu masibo ariko bagasaba ko atazahindurwa ageze mu zindi nzego nk’uko byakunze kugaragara mu byiciro byakozwe mbere.

Ubuyobozi buvuga ko ibyiciro bishya by’ubudehe byitezweho kunoza igenamigambi ry’abaturage no kuzamura ubushobozi bw’umuturage mu iterambere hifashishijwe amakuru y’imiterere y’ibyo akora n’ibyo yinjiza.

Mu bukangurambaga bugamiije kubashishikariza kwitabira gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe, abaturage bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, bagaragaje ko ibyo byiciro bikwiye kuzakurikizwa uko amakuru azaba yatanzwe kugira ngo hatazabaho kuba umuntu n’ubundi yashyirwa mu cyiciro adakwiye.

Umwe muri bo agira ati “Mu bihe bishize twatangaga amakuru ku baturage bagenzi bacu, ariko ntakurikizwe mu gihe cyo gusohoka ku rutonde, urugero niba mfite inka ndagiriye umuntu icyo gihe si iyanjye sinumva impamvu bagutsindagiraho ko iyo nka ari iyawe kandi uyiragiriye umuntu, ibi bije bizatandukanira he n’ibya mbere?”

Abaturage bavuga ko ubutaka buzashingirwaho mu gushyirwa mu cyiciro runaka cy’ubudehe nyamara hari abantu bafite amasambu batanzeho iminani cyangwa impano ariko ntibukurwe kuri abo kuko bisaba amafaranga menshi kubugabanyisha.

Inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zitabiriye gusobanurira abaturage uko ibyiciro bishya by'ubudehe bizaba biteye
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zitabiriye gusobanurira abaturage uko ibyiciro bishya by’ubudehe bizaba biteye

Abaturage basaba ko hakwiye gukurikizwa amakuru agaragazwa na nyiri ubwite n’abaturanyi be kuko hakurikijwe amakuru ari ku cyangombwa cyamaze gutangwaho ubutaka byaba binyuranyije n’ukuri ku butaka umuturage asigaranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko gutangira amakuru mu masibo bizatuma abaturanyi baziranye ntawe ubeshyera undi.

Agira ati “Abazafasha mu kujya mu byiciro bishya barahuguwe, icyo dusaba abaturage ni ugutanga amakuru neza yuzuye, amakuru azatangirwa mu isibo kandi ni ingo nkeya zitarenze nka 15 izo ni ingo twizera ko amakuru azavamo azaba ari yo kuko abaturage bazaba baziranye bihagije, abahuguwe mu nzego zose byagenze neza kandi hari umwanya uhagije nta muturage uzongera gushyirwa mu cyiciro adakwiye”.

Habarurema avuga ko ubu hatangiye ikusanyamakuru hakazakurikiraho igihe cyo gusubira mu makuru yatanzwe noneho abaturage bakabona gushyira umuntu mu cyiciro hagendewe ku makuru azaba yaratanzwe.

Ku kijyanye n’amasambu bigaragara ko yagiye atangwa ariko ntihabeho gukosoza amakuru cyangwa gushaka ibyangombwa bishya by’ubutaka, Habarurema avuga ko amakuru azatangwa azahabwa agaciro ari aya nyirayo kurusha ayanditse gusa ku cyangombwa cy’ubutaka.

Agira ati “Niba isambu yaratanzweho iminani ikaba yarakuwe ku bo yari yanditseho bizagaragazwa niba hari ufite ubutaka ariko atarabona ibiburanga, igikenewe ni amakuru azatangwa n’abaturage basanzwe bamuzi, ayo makuru ni yo azashingirwaho kurusha ibyangombwa byanditse gusa, ntibagire impungenge”.

Mu Murenge wa Kinazi abaturage basobanuriwe uko bazashyirwa mu byiciro by'ubudehe
Mu Murenge wa Kinazi abaturage basobanuriwe uko bazashyirwa mu byiciro by’ubudehe

Ibyiciro by’ubudehe kandi ngo ntabwo bizongera gushingirwaho ngo abanyeshuri bemererwe kwiga muri kaminuza ahubwo buri munyeshuri aziga bitewe n’ubushobozi bw’ubumenyi bwe, naho abahuriye mu cyiciro gikeneye gufashwa bakazafashirizwa hamwe kurusha uko byakorwaga mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima uruhare rw’abaturage bagize mu gutanga amakuru, ariko hari abayobozi bameze nk’aho bo batahuguwe aho usanga bagaruka bakemeza ko ntamuntu ugomba kujya mu cyiciro cya D na F ugasanga arafata umuturajye udafite na moto akamushyira muri A utagura n’igare ryamuvomera akajya muri B sinzi icyakorwa kugirango umuyobozi yemere ko ayoboye abaturage bakennye ahubwo bige kucyabazamura mu mibereho myiza ariko adashakiye amashimwe mu kwishyira aho atari ntawaseka umuyobozi uyoboye abakene ariko bazakora bagakira kuruta uwayobora abakire nyuma bagakena

Alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka