Amashuri y’abakuze arimo gutanga abayobozi n’abikorera bashoboye - Ubuhamya

N’ubwo nta kazi umuntu apfa kubona muri iki gihe atararangije nibura imyaka 12 mu ishuri, kuba umuyobozi w’Umudugudu, umujyanama w’Ubuzima, umuhinzi cyangwa umworozi ushoboye ntibigombera kumara iyo myaka yose wiga.

Abakuze iyo barangije kwiga bahabwa seritifika
Abakuze iyo barangije kwiga bahabwa seritifika

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda hamwe n’iyo muri Scotland yitwa Aberdeen, bugaragaza ko amashuri y’abakuze arimo kuvamo abahinzi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bashoboye.

Uwurukundo Laurence w’imyaka 36 y’amavuko, akaba atuye mu Mudugudu wa Nyaruhengeri, Akagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ntabwo yize bitewe n’intambara zabayeho mu gihugu zikamutera ubupfubyi.

Avuga ko musaza we yaje kumushakira akazi ariko ntiyabasha kugakora, kubera kutamenya gusoma no kwandika, nyuma yaho we n’uwo bashakanye ngo baje kugurisha isambu, asinya ko aguze nyamara agurishije ibye kubera kutamenya gusoma.

Yongeraho ko yaje kumva mu Mudugudu iwabo hari ishuri ry’abakuze, ajya kwiga gusoma, kwandika no kubara, ariko bigahuzwa n’ubuzima basanzwe babamo, nko kwiga kuringaniza urubyaro, guhinga no korora, ndetse no kugabura indyo yuzuye.

Uwurukundo aho amenyeye gusoma yize no gukoresha telefone, amenya uko bohereza bakanakira ubutumwa bw’amafaranga kuri Mobile Money, ubu yabaye umwajenti (agent) wa MTN.

Ati "Ubu nohereza amafaranga nkakira ayandi, akaba ari yo mpamvu nshishikariza abandi batize kugana isomero ry’abakuze, bakamenya gusoma no kwandika."

Mukandayisenga Gabrioza utuye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, avuga ko mu bwana bwe abandi bajyaga ku ishuri we akajya kurera abana.

Uwo mugore yaje kugana Ishuri ry’abakuze yiga gusoma, kwandika no kubara, akabijyanisha no kwiga kuzigama, ubuyobozi, guhinga no korora, isuku ndetse no gutegura amafunguro.

Amatungo magufi yorora ubu amuha amafaranga yo kwishyurira abana biga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, akaba ari n’Umuyobozi uhagarariye abagore mu Mudugudu w’iwabo.

Mukandayisenga ati "Amatsinda yacu ni meza, abagannye ayo masomero barimo benshi bagiye bajya mu buyobozi, ariko mbere yaho batarajya kwiga nta wabaga umuyobozi".

Ubushakashatsi bwakozwe na IPAR mu turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi mu mwaka wa 2017, bwerekanye ko 35% by’abantu barengeje imyaka 18 babajijwe batari bazi gusoma, kwandika no kubara, ndetse ko 66% batigeze barangiza kwiga amashuri abanza.

IPAR ifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’iya Aberdeen, bakoresheje Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe na miliyoni 500, bari bahawe na Leta ya Scotland (Ecosse), batangira kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara hiyongereyo amahugurwa mu mirimo itandukanye.

Abashakashatsi bo muri IPAR, Kaminuza y'u Rwanda n'iya Aberdeen bashima uburyo amashuri y'abakuze arimo kuzamura imibereho myiza
Abashakashatsi bo muri IPAR, Kaminuza y’u Rwanda n’iya Aberdeen bashima uburyo amashuri y’abakuze arimo kuzamura imibereho myiza

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Uburezi, Astérie Nyirahabimana, avuga ko amasomo abahuguwe bagiye batanga mu mashuri y’abakuze, arimo gushoboza Abanyarwanda batageze mu mashuri asanzwe kugira uruhare mu Iterambere.

Ati "Harimo ababaye abajyanama b’ubuzima bitewe n’uko bamenye kwandika, hari abagizwe abayobozi b’inzego z’ibanze mu midugudu no mu tugari, harimo abakora ubucuruzi buciriritse, umuntu akunguka nka 2000Frw ku bintu aranguye".

Umushakashatsi muri IPAR witwa Byaruhanga Ismael Kanyoni, avuga ko imbogamizi abakuze bafite ari ukutabona umwanya uhagije wo kujya kwiga bitewe n’inshingano zo kwita ku rugo, hamwe no kutabona amadarubindi abafasha kureba neza.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mwaka wa 2020/2021 mu Rwanda hari amashuri 4,953 yizwemo n’abagera ku 127,054 muri uwo mwaka. Bo biga umwaka umwe bagahita basoza amasomo.

Amashuri bigiramo akaba ari ibiro by’utugari, imidugudu n’insengero, inyinshi zikaba ari iza ADEPR zirenga 130 mu Gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka