Amashuri y’Ababiligi azakomeza kugeza umwaka urangiye - Mukuralinda
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yasobanuye uburyo umwanzuro wa Leta y’u Rwanda wo gusesa amasezerano na Leta y’u Bubiligi uzubahirizwa, aho amashuri y’Ababiligi azakomeza gukora kugeza umwaka urangiye.

Abisobanura yagarutse ku bantu bagira impungenge ku mashuri y’Ababiligi akorera mu Rwanda, ko bakwiye gutuza kuko amashuri azakomeza kugeza umwaka urangiye, nyuma hagafatwa indi myanzuro.
Alain Mukuralinda ati “Dushingiye ku masezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono, inzu zirimo za Ambasade zirafungwa ariko ibirimo u Rwanda ruzabirinde no kwaka Visa bihagarare. Naho ku birebana n’amashuri, umwaka wari ugiye gushira, nta kibazo bakwiye kugira kugeza umwaka ushize”.
Ati “Iki gikorwa kirebana n’abakozi ba Ambasade gusa, ishuri ryo usanga ririmo abarimu b’Ababiligi ntaho bazajya ariko niba hari amafaranga baritangagamo, kuko hakorwa ingengo y’imari y’umwaka bazayatanga, ariko umwaka nushira nta butwererane bugihari, nta yindi yatorwa ubwo nyuma yaho ishuri rizakorwa mu bundi buryo cyangwa umubano wagarutse biganirweho”.
Ku bikorwa birebana n’ubucuruzi byo, Mukuralinda yavuze ko bikirimo gukorwa nk’uko bisanzwe, ati “Hari indege zigenda nka RwandAir, zijyayo zikagaruka. Ibyo ni ibikorwa bishobora gukomeza”.
Mukuralinda yavuze ko kandi uburyo umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wari uhagaze, byasaga nk’aho ari ukubeshyana hagati y’ibihugu byombi.
Mukuralinda mu kiganiro na RBA, yagize ati "Ese wavuga y’uko ukomeje kugirana umubano n’Igihugu runaka, ariko ugahindukira ukajya kubwira ibindi byose, indi miryango yose n’ibindi bigo by’imari byose ngo mu bahane. Uwo mubano waba usobanutse?”.
Akomeza avuga ko u Bubiligi nk’igihugu cyagize uruhare mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda n’umubano wihariye, cyahisemo gufata uruhande rumwe mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ati "Aho waje gufasha abantu, wahisemo uruhande rumwe. Umaze no guhitamo uruhande rumwe, wongeraho n’akarusho, uti reka abo nashyize ku ruhande njye kubakomanyiriza".
Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ohereza igitekerezo
|