Amashuri makuru na Kaminuza yongerewe ubumenyi mu kwimakaza Ubunyarwanda

Umuryango Unity Club Intwararumuri, uri gusoza icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’inzego z’amahuriro(clubs) y’ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri Makuru na Kaminuza, mu rwego rwo kwimakaza ubunyarwanda mu rubyiruko.

Hon Uwacu Julienne
Hon Uwacu Julienne

Icyo gikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa kiri kubera mu Karere ka Musanze tariki 28 na 29 Mata 2024, ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru na Kaminuza mu mushinga wiswe “Ndi Umunyarwanda Integration Project”.

Ni umushinga waratangiye muri 2019, utangirana n’ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, aho ushyirwa mu bikorwa na Unity Club ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP).

Icyiciro cya kane cy’uyu mushinga kigamije by’umwihariko kubaka ubushobozi bw’Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu mashuri Makuru na Kaminuza 32, akorera hirya no hino mu Rwanda.
Visi Chaireperson wa kabiri w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Hon Uwacu Julienne, mu gusoza ayo mahugurwa, yagarutse ku mpanuro za Perezida Paul Kagame, aho adahwema kwibutsa urubyiruko ubushobozi rwifitemo mu kubaka Igihugu.

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko azabafasha mu kwigisha abandi amateka nyakuri y'u Rwanda
Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko azabafasha mu kwigisha abandi amateka nyakuri y’u Rwanda

Yagarutse ku ijambo Umukuru w’igihugu aherutse kugeza ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati “Urubyiruko ni rwo rwonyine rufite ubushobozi bwo kubaka no kugarurira Igihugu icyizere cyo kubaho nyuma ya Jenoside. Umurimo wacu ni ukubaha urubuga n’ibikenewe byose, kugira ngo bace uwo murunga w’amateka mabi, kandi barabikora”.

Uwacu Julienne, yavuze ko ayo mahugurwa agenewe abayobozi b’amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri makuru na Kaminuza, ajyanye no kububakira ubushobozi n’ubumenyi bwihariye kugira ngo inshingano bafite zo kwimakaza Ndi Umunyarwanda no gusobanurira bagenzi babo amateka yigihugu harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi no gushimangira isano abanyarwanda bafitanye y’ubunyarwanda.

Avuga ko hari icyizere cy’uko ayo mahugurwa azatanga impinduka ati “Dutegereje ko nyuma y’aya mahugurwa tuzabona impinduka, tuzabona ibiganiro hirya no hino bitangwa n’urubyiruko bigahabwa urubyiruko, ariko na none ibibazo byinshi urubyiruko rwibaza cyane cyane ku bijyanye n’amateka y’igihugu, bakaba babifitiye ibihamya n’ibisobanuro bituma hatagira n’umwe ubajijisha ubayobya, kubera ko hari benshi batayasobanukiwe kuko yabaye bataravuka, hakaba n’abandi bari bato cyane batayazi”.

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, babwiye Kigali Today ko bacyuye ubumenyi buzabafasha guhugura abandi mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubudaherwnwa bw’abanyarwanda.

Lt Col Karengera Viateur ni umwe mubatanze ibiganiro
Lt Col Karengera Viateur ni umwe mubatanze ibiganiro

Uwitonze Aline wiga muri ULK ishami rya Gisenyi ati “Ntahanye ubumenyi bw’uko Ndi umunyarwanda ari umusingi w’iterambere ry’u Rwanda, kandi ko cyane cyane urubyiruko ari twe tugomba kubigiramo uruhare kugira ngo igerweho, abatubanjirije bakoze ibyabo byaduhaye urufatiro rwo kugera aho tugeze ubu ibisigaye ni ibyacu, ubumenyi twahawe buradufasha gufasha bagenzi bacu kurushaho kumenya amateka”.

Iradukunda Patrick wiga muri MIPC (Muhabura Integrated polytechnic college) ati “Ibyo ntahanye ni byinshi, twumva amateka y’u Rwanda aho yahoze naho ageze, twize uburyo Inkotanyi zadufashije kugarura amahoro mu gihugu cyacu. Icyo ngiye kwigisha abandi ni ukubabwira tukimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kugira ngo dusigasire uyu murage Inkotanyi zaduhaye”.

Arongera ati “Hari urubyiruko rukigoreka amateka bitewe n’uko batazi aho amakuru ya nyayo bayakura, ariko iyo tubashije kuza hano mu biganiro tukumva amateka ya nyayo biradufasha”.

Mu biganiro byatanzwe muri ayo mahugurwa, harimo ikijyanye n’amateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’abakoroni kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kiganiro cyatanzwe na Innocent Nizeyimana wo muri MINUBUMWE, ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda gitangwa na Lt Col Karengera Viateur wo mu ishuri rikuru rya Gisirikare, hanatangwa n’ikiganiro cy’uburyo bwo gutegura no gutanga ibiganiro kuri Ndi umunyarwanda.

Abasoje ayo mahugurwa y’icyiciro cya kane kuri uyu wa mbere ni abibumbiye mu mahuriro aturuka mu mashuri makuru na Kaminuza indwi ziganjemo izo mu Ntara y’Amajyaruguru, ayo mahuriro akaba ari mu Mashuri makuru na Kaminuza 32, aho ayo mashuri yose yamaze kubakirwa ubushobozi bwo kwigisha gahunda y’Ubunyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka