Amasezerano u Rwanda ruherutse gusinyana na Tanzania azarwungura byinshi

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yatangaje ko amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Tanzania ategerejweho kuzamura umubare w’imishinga ijyanye n’impinduka mu by’ikoranabuhanga.

Ubwo ayo masezerano yashyirwagaho umukono hagati y
Ubwo ayo masezerano yashyirwagaho umukono hagati y’ibihugu byombi

Ayo masezerano yasinyiwe hamwe n’andi atandukanye hagati y’ibihugu byombi, mu byumweru bibiri bishize, ubwo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yasuraga u Rwanda.

Na mbere y’isinywa ry’ayo masezerano nk’uko bisobanurwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, habanje ibiganiro hagati y’impande zombi, bareba aho ubufatanye mu bw’ikoranabuhanga bwakwibanda kurusha ahandi, ni ukuvuga mu bijyanye n’ibikorwa remezo bifasha mu kugeza Interineti ku baturage, no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko "u Rwanda rwiteze kungukira byinshi kuri ubwo bufatanye, harimo kongera ubushobozi bwa Interineti no kuzamura umubare w’abo igeraho, gufatanya mu mishinga y’ikoranabuhanga haba mu rwego rwa Leta ndetse n’urw’abikorera.

Muri iyo mishinga harimo gutanga amasoko mu buryo bw’ikoranabuhanga ‘umucyo e-procurement, Irembo, kurwanya ibyaha bikorerwa kuri Interineti’ n’ibindi u Rwanda rwamaze kugeraho mu ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na rwo ngo ruzungukira ku mishinga ijyanye n’ikoranabuhanga yashoboye kugerwaho muri Tanzania.

"U Rwanda na Tanzania ni ibihugu bihuriye muri ’EAC’, twiteguye kunguka byinshi uko tugenda tugana ku guhanga isoko rinini rikoresha ikoranabuhanga rihuriweho n’Umubagane, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu biwugize. Ibyo rero bizatanga amahirwe mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga".

Ubu mu isi igezweho iyobowe ahanini n’ikoranabuhanga, ubufatanye mu bya ICT na Inovasiyo ngo ni inkingi ikomeye yo gukomeza ubuhahirane ndetse n’ubukungu bw’ibihugu byombi.

Intego ihari nk’uko bikomeza bisobanurwa n’iyo Minisiteri, ngo ni ukuzamura iterambere ry’ibihugu byombi. U Rwanda na Tanzania bihuzwa na byinshi harimo ikoranabuhanga mu bucuruzi ndetse n’ishoramari.

Muri iki gihe, umubano w’ibihugu byombi ushingiye cyane cyane ku bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari mu bice bitandukanye, aho buri mwaka u Rwanda rwohereza muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro kagera hari kuri Miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe Tanzania yo buri mwaka yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 500 z’Amadolari.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka