Amasezerano hagati ya Polisi na FERWAFA yitezweho kugabanya impanuka zo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) basubukuye ubufatanye mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda.

Abitabira umupira w'amaguru bazajya baganirizwa kuri gahunda ya Gerayo Amahoro
Abitabira umupira w’amaguru bazajya baganirizwa kuri gahunda ya Gerayo Amahoro

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Polisi y’u Rwanda tariki 28 Mutarama 2023, rivuga ko impande zombi zagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gikorwa cyo gutanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, hagamijwe gukwirakwiza ubutumwa bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, aho abakunzi b’umupira w’amaguru bazajya bagezwaho ubutumwa bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Ubukangurambaga bwahereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, aho ubutumwa bwahise butangirwa mu mupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon Sport na Mukura Victory Club kuri stade ya Huye, byitabirwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ari kumwe n’umuyobozi wa FERWAFA, Olivier Mugabo Nizeyimana.

CP Bruce Munyambo ari kumwe na ACP Gerald Mpayimana n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, nabo bitabiriye umukino wahuje Kiyovu Sports na APR FC kuri Stade ya Muhanga batanga ubutumwa bwo kwiirnda impanuka.

Abafana b’umupira basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikanangiza ibikorwa remezo.

Ni muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono hagati y’inzego zombi hagamijwe gukangurira buri wese gukoresha umuhanda neza, hirindwa impanuka binyujijwe mu mupira w’amaguru.

Ubutumwa bwa Gerayo Amahoro buzatangwa hirya no hino mu gihe cy’amarushanwa atandukanye y’umupira w’amaguru, arimo shapiyona y’ikiciro cya mbere Primus National League, igikombe cy’amahoro n’andi marusanwa ategurwa na FERWAFA.

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bukorerwa mu gihugu hose, hagamijwe gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika no kwirinda icyateza impanuka zo mu muhanda bibaturutseho.

Ubu bukangurambaga buzagera ku byiciro byose by’abaturage mu rwego rwo gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda, atari ugutinya guhanwa ahubwo bikaba ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka