Amaraso yamenetse babohora u Rwanda ntagomba gupfa ubusa - Bosenibamwe
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu karereka Burera gukomeza urugamba rwo kwibohora kugira ngo imbaraga zakoreshejwe mu kubohora u Rwanda zitazapfa ubusa.
Tariki 04/07/2013, ubwo mu karere ka Burera hizihizwaga, ku nshuro ya 19, Umunsi Mukuru wo Kwibohora, Guverineri Bosenibamwe Aimé yavuze ko intera imaze kugerwaho mu iterambere, kubera kwibohora, ishimishije cyane akaba ari ngombwa gukomeza urwo rugendo.
Agira ati “Turasabwa gukomeza kurwana iyo ntambara kugira ngo amaraso y’abana b’Abanyarwanda yamenetse babohora igihugu cyacu atazapfa ubusa. Ayo maraso azatubere igitambo. Ayo maraso azaduhe imbaraga zo gukomeza guharanira ko igihugu cyacu cyaba igihangange muri kano karere u Rwanda rurimo, no muri Africa no ku isi yose.”

Yakomeje agira ati “Ayo maraso agomba gutuma Abanyarwanda biyumvamo imbaraga zikomeye cyane zo gukomeza guhangana n’imbaraga za sekibi zigamije kubadindiza.”
Guverineri Bosenibamwe kandi yabwiye Abanyaburera ko kwibohora bihoraho mu buzima bwa buri munsi.
Agira ati “Kwibohora ntabwo ari tariki enye gusa (04/07 buri mwaka), tariki enye ni ukwizihiza ariko kwibohora bihoraho mu buzima bwa buri munsi. Niyo mpamvu rero intumbero yo kugera ku iterambere tugomba kuyishyira imbere igakomeza.”

Kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora mu karere ka Burera byaranzwe n’umuganda wo kubakira umwe mu baturage batishoboye wari utuye ahantu h’amanegeka (High Risk Zone) mu murenge wa Rwerere.
Uwo munsi kandi waranzwe no kuremera abaturage 30 bo mu mirenge itandukanye, aho bagabiwe intama ndetse n’inka.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|