Amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye: Dore abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi
Minisiteri y’Uburenzi (MINEDUC), yatangaje ko mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024/2025, abagera kuri 89.1% babitsinze.

Umunyeshuri wahize abandi mu bigaga uburezi rusange ni Merci Alliance Arengerwe wigaga PCB kuri Cornerstone Leadership Academy mu Karere ka Rwamagana wagize amanota 96.06%, Jean Lambert Kagemana wigaga kuri ES Cyabingo mu Karere ka Gakenke ahiga abigaga Ubumenyamuntu agize amanota 95.73%.
Jennifer Mugisha Abayo wigaga kuri College du Christ-Loi i Nyanza wagize amanota 93.49% yabaye uwa mbere mu bigaga indimi.
Fabrice Iradukunda wigaga muri TSS Nyanza yo mu Karere ka Nyanza yarushije abishoje mu mashuri ya Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro agize amanota 93.56%, akurikirwa na Hakim Nshimiyimana wigaga kuri TSS Tyazo yo mu Karere ka Nyagatare wagize amanota 93.33%.
Uwahize abandi mu masomo mbonezamwuga ariko mu bigaga ubuforomo ni Raban Gitangaza wigaga kuri GS Gahini wagize amanota 94.33%.
Mu bigaga ibaruramari Fraterne Nisingizwe wigaga kuri EAV Ntendezi yarishije abo muri iki cyiciro n’amanota 94.57%, mu gihe abahize abandi mu nderabarezi barimo Celestin Dufitumukiza wigaga TTC Murambi wagize amanota 94.48%.
Uturere twa Kayonza, Kirehe, Rulindo, Ngoma na Nyamasheke twahize utundi, mu gihe Gatsibo, Nyarugenge na Kamonyi twaje inyuma y’utundi.
Muri rusange mu mwaka ushize, abanyeshuri bari bariyandikishije gukora ibizamini bari 106,418, mu gihe ababikoze ari 106,079.
Abahugu batsindikiye ku kigero cyo hejuru ugereranyije na bashiki babo kuko mu bakoze ibizamini bose abashoboye gutsinda bari ku kigero cya 93.5%, mu gihe abakobwa batsindikiye ku kigero cya 85.5%.
Mu cyiciro cy’uburezi rusange hari hiyandikishije abanyeshuri 61,942 muri bo 51,667 bangana na 83.8% baratsinze, abahunga batsindira ku kigero cya 89.8% mu gihe abakobwa bo batsindikiye ku kigero cya 79.8%.
Ugereranyije n’umwaka ushize, muri iki cyiciro abanyeshuri bagiraga amanota make baragabanutse kuko urebye nk’abanyeshuri bagiraga hagati y’amanota 30-40 bari 5463 mu gihe abayabonye uyu mwaka ari 1785.
Hakurikijwe impuzamasomo mu bigaga mu burezi rusange birimo Siyanse, Ubumenyamuntu n’Indimi, usanga abigaga ubumenyamuntu ari bo batsinze cyane kuko batsindiye ku kigero cya 90.78, bakurikirwa n’abigaga indimi batsindiye ku kigero cya 86.10% mu gihe abigaga siyanse batsindiye ku kigero cya 81.45%.
Mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro abakoze ibizamini bangana na 36,254, muri bo 35,903 bangana na 98% baratsinze, aho abakobwa batsindiye ku kigero cya 97.7%, mu gihe basaza babo bo batsindiye ku kigero cya 98%.
Aha naho abanyeshuri bagiraga amanota make cyane baragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu byiciro bigize amashuri ya Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro hose abanyeshuri batsindiye ku kigero kiri hejuru ya 95%.
Mu cyiciro cy’amasomo mbonezamwuga arimo abiga ubuforomo (abafasha b’abaganga), ibaruramari, n’inderabarezi, abanyeshuri bose bakoze ibizamini bari 8,222 abatsinze ni 7,349 bangana na 89.8%. Aha abahungu batsindiye ku kigero cya 93.3%, abakobwa batsindira ku kigero cya 88.1%.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yashimiye abarimu n’ababyeyi bafashije abana kwitegura ibizamini hamwe n’imbaraga abanyeshuri bashyize mu myiteguro yabo kuko byatanze umusaruro wo kwishimirwa.
Yagize ati "Ibyo ngibyo bitugaragariza y’uko abana bashoboye, ahubwo twebwe icyo tugomba ni kubafasha, ni ukubategura neza, hanyuma bagashyiramo imbaraga zabo bagatsinda, bakamenya, bagakomeza gutera imbere no gukomeza amashuri yabo."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|