Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa
Yanditswe na
Servilien Mutuyimana
Minisiteri y’Uburezi, iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023 saa saba z’amanywa, hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022-2023.

Ni itangazo iyo Minisiteri yanyujije ku rubuga rwa X kuri iki cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bize amashuri yisumbuye mu masomo rusange ni 48,543, ni mu gihe abize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari 28,141, naho 3,978 bakaba ari abize mu mashuri nderabarezi.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse rwose turashimako mudahwema kutugezaho amakuru agezweho Kandi nanone twishimiye kumenya ino gahunda yo kutumenyeshako amanota agiye gusohoka nurakoze
Mwiriwe neza? Nashakaga kubaza amanota y’abantu bazahabwa impamyabushobozi ni angahe ayanyuma? I mean abantu batsinzwe bagomba kuba bari munsi y’angahe? Murakoze cyane.
Murakoze kumakurumwaduhaye