Amakoraniro y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo uvuga ko amakoraniro (social gatherings) y’abantu batarenze 30 badasabwa kubanza kwipimisha COVID-19.

Icyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.

Iyi nama kandi yanzuye ko abitabira inama (meetings and conferences) badasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Kanda HANO usome imyanzuro yose y’iyi nama y’Abaminisitiri.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka