Amakimbirane ashingiye ku moko, imitwe y’inyeshyamba mu bikibangamiye Demokarasi

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko amakimbirane ashingiye ku moko, imitwe y’inyeshyamba mu bihugu bitandukanye n’iyambukiranya imipaka ndetse n’iterabwoba, bigikoma mu nkokora umugabane wa Afurika kugera kuri Demokarasi.

Brig Gen Ronald Rwivanga
Brig Gen Ronald Rwivanga

Brig Gen Rwivanga yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi urimo kwizihizwa ku nshuro ya 18, kuva ushyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 2007, ndetse tariki ya 15 Nzeri buri mwaka yagenwe n’Inteko Rusange ya UN nk’umunsi wo gusuzuma no kuzirikana amahame ya Demokarasi.

Ibiganiro byo kwizihiza uyu munsi, byahuje abantu mu nzego zitandukanye bungurana ibitekerezo ku bibazo bibabangamiye umutekano na Demokarasi mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ni ibiganiro byateguwe n’umuryango Never Again Rwanda.

Ibi biganiro nyunguranabitekerezo byari bigamije guha abafatanyabikorwa batandukanye urubuga rwo kuganira no kongera gusubiza amaso inyuma ku mbogamizi n’icyerekezo cya Demokarasi mu Rwanda, Akarere ndetse no ku Isi muri rusange.

Brig Gen Ronald Rwivanga yashimangiye ko Afurika igihura n’ibibazo byinshi byugarije umutekano, birimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukabije, amakimbirane hagati y’abaturage aterwa n’amacakubiri ashingiye ku moko, imitwe y’inyeshyamba y’imbere mu bihugu n’iyambukiranya imipaka ndetse n’iterabwoba.

Yagaragaje ko ibyo bibazo byose usanga bigira ingaruka ku mibereho myiza n’ubukungu ku muri Afurika.

Ati "Ibi bibazo byose bibangamira cyane kugera ku mpinduka z’imibereho myiza n’ubukungu muri Afurika, ariko ni inshingano z’ibanze za Guverinoma gukemura umuzi w’ibi bibazo."

Brig Gen Rwivanga yavuze ko udashobora kugera ku ntego zo gukemura ibyo bibazo mu gihe ugishakira ibisubizo byabyo ahandi cyangwa ngo umutekano w’Igihugu cyawe uwugire inshingano z’amahanga kuko ibyo bihita bigaragaza ko uba waramaze gutsindwa kuva kera.

Brig Gen Rwivanga yasoje agaragaza akamaro ko kudatezuka no kwiyemeza kw’ibihugu ndetse n’ubufatanye bw’Akarere, avuga ko za Guverinoma zigomba gukora uko zishoboye ku bufatanye n’inzego z’Akarere kugira ngo umutekano n’amahoro arambye bigerweho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka